Shema Fabrice yashimiye Gianni Infantino umaze imyaka 10 ayobora FIFA

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yageneye ubutumwa bw’ishimwe Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, amwifuriza isabukuru y’imyaka 10 amaze ayobora iri shyirahamwe rikuru ku rwego mpuzamahanga.

Ni ubutumwa bwashyizwe hanze ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, aho Perezida wa FERWAFA yavuze ko mu izina ry’ishyirahamwe ayoboye ndetse n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru mu Rwanda, bishimiye kandi bishimira ubuyobozi bwa Infantino mu myaka icumi ishize ayobora Fédération Internationale de Football Association (FIFA).

Mu butumwa bwe, Shema Ngoga Fabrice yagaragaje ko icyerekezo cya Perezida wa FIFA cyagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane cyane binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo FIFA Forward, FIFA Arena, Talent Development Scheme na FIFA Series.

Yagize ati: “Icyerekezo cyanyu cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri gahunda za FIFA Forward, FIFA Arena, Talent Development Scheme na FIFA Series, bikomeza guteza imbere ibikorwa remezo n’iterambere ry’abato.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye bwa FIFA n’u Rwanda bukomeje gutanga umusaruro ugaragara, haba mu kongerera ubushobozi ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru, kongerera imbaraga amashyirahamwe ndetse no guteza imbere impano z’abakiri bato.

Perezida wa FERWAFA yagaragaje kandi ko bishimira intambwe y’imyaka 10 y’ubuyobozi bwa Infantino, agaragaza icyizere cyo gukomeza ubufatanye bukomeye hagati ya FERWAFA na FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Gianni Infantino yatowe bwa mbere ku wa 26 Gashyantare 2016, mu nama idasanzwe ya FIFA, aho yahise atangira gushyira mu bikorwa impinduka zigamije gukomeza iri shyirahamwe, kurushaho kuririnda ibibazo by’imiyoborere no kuriteza imbere mu mucyo no mu bunyangamugayo.

Ku buyobozi bwe, hibanzwe ku kwagura amarushanwa akomeye ya FIFA, harimo kongera umubare w’amakipe yitabira Igikombe cy’Isi, hagamijwe gutanga amahirwe menshi ku mashyirahamwe yo ku migabane yose no kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru ku isi.

By’umwihariko, gahunda ya Forward Programme yabaye imwe mu nkingi z’iterambere, aho yatanze inkunga igaragara mu kubaka no kuvugurura ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru, kongerera ubushobozi amashyirahamwe y’ibihugu ndetse no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’impano z’abato.

Ubuyobozi bwa FIFA buyobowe na Infantino bukomeje gushyira imbere iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru, mu gihe amashyirahamwe arimo FERWAFA akomeje kugaragaza ko ubufatanye mpuzamahanga ari inkingi ikomeye mu guteza imbere siporo ku rwego rw’imbere mu gihugu no hanze yacyo.