Nibura abantu 153, barimo n’abana, bapfuye nyuma y’igitero cyavuzwe ko cyagabwe ku ishuri ry’abakobwa riri mu mujyi wa Minab, mu ntara ya Hormozgan mu majyepfo ya Iran, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’icyo gihugu.
Iran yahise ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israël kuba inyuma y’icyo gitero. Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati zizwi nka United States Central Command (Centcom) zatangaje ko ziri gusuzuma ayo makuru, mu gihe igisirikare cya Israël cyo cyavuze ko “kitari gifite amakuru ku bikorwa bya IDF byabereye muri ako gace.”
Iryo shuri riherereye hafi y’ikigo cy’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), ahahoze hibasirwa mu bihe byashize. Umwe mu bayobozi ba Iran yavuze ko iryo shuri ryagabweho ibisasu bitatu bya misile, rikaba riri nko kuri metero 600 uvuye kuri icyo kigo cya gisirikare.
Imibare yatangajwe na bashizwe ibikorwa by’ubutabazi ba Iran igaragaza ko kuva ku wa Gatandatu, abantu nibura 201 bamaze kwicwa mu bitero by’indege byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe 747 bakomeretse.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yamaganye icyo gitero, akivuga nk’igikorwa cy’ubunyamaswa ndetse ko ari urupapuro rwirabura mu mateka y’ibyaha byakozwe n’abagizi ba nabi.
Mu itangazo ryatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika, umuvugizi wa Centcom, Tim Hawkins, yavuze ko “kurinda abasivili ari ingenzi cyane,” anongeraho ko bazakomeza gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo birinde kugirira nabi abasivili batabigambiriye.
Muri Iran, icyumweru cy’akazi gitangira ku wa Gatandatu kigasoza ku wa Kane, naho ku wa Gatanu ni wo munsi wonyine w’ikiruhuko. Ibi bivuze ko ishuri rishobora kuba ryari ririmo abanyeshuri igihe ryagabwaho igitero.
Abayobozi bashizwe ibikorwa by’ubutabazi i Genève batangaje ko bohereje amakipe y’ubutabazi ku ishuri ryatatswe kugira ngo hakomeze ibikorwa by’ubutabazi muri Ako gace.
BBC yatangaje ko yemeje amashusho agaragaza umwotsi mwinshi uva ku nyubako yatatswe, abantu bahuruye hafi yayo ndetse hakumvikana amajwi y’abataka. Icyakora, BBC yavuze ko itarabasha kugenzura ku buryo bwigenga umubare nyawo w’abapfuye, kubera ko ibitangazamakuru mpuzamahanga bikunze kudahabwa uburenganzira bwo gukorera muri Iran.
Ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Iran benshi bagaragaje uburakari n’agahinda. Hari umuturage uba hanze y’igihugu wavuze ko abakobwa 40 bo muri Minab ari bo bahohotewe ba mbere muri iyi ntambara, yibaza niba ari yo ntambara bamwe bashyigikiye.
Gusa hari n’abagaragaje kutizera amakuru atangwa n’ubutegetsi bwa Iran, bamwe bashinja Leta ubwayo kudafata ingamba zo kurinda abasivili, bavuga ko abaturage badafite ubuhungiro, interineti n’itumanaho byafunzwe, kandi ko nta nteguza yatanzwe ngo amashuri afungwe.
Iki gitero cyabaye mu gihe Amerika na Israël bikomeje kugaba ibitero by’indege mu mijyi itandukanye ya Iran. Ibitero byakomeje no ku Cyumweru, nyuma y’uko mu gitero cy’indege hapfuye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, hamwe n’abakomanda benshi bakuru b’ingabo ze.
