Kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Mata 2026, Urukiko rwo mu gace ka Pikine Guediawaye muri Senegal rwatanze icyemezo cya mbere gishingiye ku itegeko rishya ryongera ibihano ku bijyanye n’imibanire y’abaryamana bahuje ibitsina, aho umusore w’imyaka 24 yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ingana n’amadolari ya Amerika agera ku 3,300, ni ukuvuga miliyoni 4,290,000 y’ amafaranga y’u Rwanda.
Iki cyemezo cyatanzwe n’Urukiko ruherereye mu gace ka Pikine Guédiawaye, mu murwa mukuru Dakar, nyuma y’uko uregwa ahamijwe icyaha cyasobanuwe nk’ibikorwa binyuranyije n’imyitwarire rusange y’abaturage. Uwo musore yafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi mbere yo gushyikirizwa urukiko.
Muri 2014 itegeko rihana Abaryamana bahuje igitsina ryavugaga ko uhamwe n’ iki cyaha agomba guhabwa igihano kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itanu.
Itegeko rishya ryemejwe vuba aha muri icyo gihugu na perezida Bassirou Diomaye faye ryongereye ibihano ku byaha bijyanye n’imibanire y’abaryamana bahuje igitsina, aho igifungo gishobora kugera hagati y’imyaka itanu n’icumi. uretse ibyo, iryo tegeko rinagamije kugenzura no gukumira icyo bita “gushyigikira” cyangwa “gutera inkunga” ibyo bikorwa, ibintu abasesenguzi basobanura nk’icyemezo kigamije gushyiraho imbogamizi ku matsinda atanga ubufasha ku bantu bo mu matsinda y’abakeba bakora ibyo bikorwa.
Iyi ntambwe yatumye Senegal iba mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byongereye ibihano bikaze cyane ku bibazo bijyanye n’imibanire y’abaryamana bahuje ibitsina, ibintu bikomeje guteza impaka ndende ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage.
Umwandtsi: Ushindi Paul Balozi
