Rulindo-Kisaro: Amezi atatu arihiritse amavomo rusange atageramo amazi

Abaturage bo mu midugudu ya Runyinya na Gasharu, yo mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Kisaro, baravuga ko bamaze amezi atatu badafite amazi meza, bikabasaba kujya kuvoma mu misozi.

Ibituma basaba Ikigo Gishinzwe Amazi (WASAC) kubafasha kubona amazi kuko bibagiraho ingaruka zikomeye, zirimo gutakaza igihe kinini no guhura n’indwara zikomoka ku mwanda.

Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko kuva mu Ukuboza 2024 badaheruka kubona amazi ya robine.

Mukagasana Valeria, utuye mu mudugudu wa Runyinya, agira ati “Kubona amazi mu rugo biradukomereye cyane kuko yabuze kuva mu kwezi k’Ukuboza 2024. Ubu tuvoma amazi yo mu misozi, kandi ntiyizewe kuko akenshi dusangamo imyanda yemwe akaba ari na kure.”

Mukagasana akomeza avuga ko kuba amazi aboneka kure bituma abana babo bajya ku ishuri batinze ndetse nabo bakajya mu kazi batinze.

Yagize ati:”Kugira ngo tugere ku iriba ritwegereye bidutwara iminota 30, bivuze ko kujyayo no kugaruka bimara isaha. Hari n’ubwo dusanga hari abantu benshi bigatuma turindira indi minota myinshi, bikaba intandaro y’uko abana bacu bakererwa ishuri.”

Mukagasana yakomeje agira ati:’’Nk’ubu ndi umuhinzi-mworozi, rero iyo nagiye kuvoma mu musozi bisaba ko njya mu murima nkererewe.”

Uwitwa Mukamana Emeritha, utuye mu mudugudu wa Runyinya, nawe ashimangira ko amazi bakoresha atizewe, bikaba bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye.

Ati “Amazi tuvoma mu musozi wa Mubahi, uhana imbibi n’Akarere ka Gicumbi, aranduye cyane. Akunze kudutera indwara zirimo ibicurane n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda. Kugira ngo tube twizeye ko ari meza, bisaba kuyateka mbere yo kuyakoresha.”

Aba baturage basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) kugira icyo gikora kugira ngo babone amazi.

Bati “Turasaba ko WASAC yaduha amazi nibura nubwo iyi midugudu yombi yahurira kuri robine imwe ariko natwe tukongera tukanywa ku mazi ya Robine kugira ngo dukomeze kugira ubuzima buzira umuze.”

Rubayita Gilbert uyobora WASAC muri Rulindo, avuga ko iki kibazo batari bakizi, ariko ko bagiye kugikurikirana.

Ati “Iki kibazo sinari nkizi, ariko ubu tugiye kugikurikirana. N’ubwo amazi ari macye, tugerageze kuyasaranganya mu baturage.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye ko abaturage bamara igihe kinini badafite amazi, kandi hari uburyo bwo kugerageza kuyabagezaho.

Ati”Birababaje kuba abaturage bamara amezi atatu badafite amazi. Kandi Dufite kompanyi ishinzwe gusana amapompe, kandi iyo habaye ikibazo badutangira raporo tukagira icyo dukora.”

Nubwo amazi akiri make mu karere ka Rulindo, tariki ya 17 Werurwe 2025, mu Murenge wa Cyinzuzi, Polisi n’ingabo by’igihugu batangije umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi ureshya na kilometero 2.5.