Bamwe mu bafite ubwandu bwa virus itera SIDA baravuga ko bagihabwa akato mu miryango cyangwa aho biga.
Afazali Jean Leonce, umusore w’imyaka 25, umwe mu bagize itsinda ry’abambasaderi bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abafite ubwandu bwa SIDA, RRP+ mu buhamya bwe yagize ati “Nyuma yo kumenya ko nanduye virusi itera SIDA nagowe no kubyakira. Numvaga mpfuye birangiye. Nacitse intege, sinafata imiti ndahangayika bikomeye.”
Ibi yabivuze ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya virus itera SIDA tariki ya 1 Ukuboza, mu karere ka Rubavu.
Ibi byatumye akomeza amashuri yisumbuye yarihebye ku buryo yahoranaga urwikekwe rw’abamubona, akiyumvisha ko bahise bamenya ko yaba arwaye SIDA.
Ageze mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye yarwaye amaso yatewe no kuba yaranze gufata imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA, afata umwanzuro wo kwivuza.
Yagize ati “Maze kurwara amaso nibwo natangiye imiti, nkayinywa nihisha abantu, maze imyigire yanjye iba mibi cyane ku buryo nize ku bigo bitanu.”
Uku guhora yimuka ku bigo bitandukanye yabiterwaga no kuba ikigo yigagamo cyose yahoraga asa n’uwiheje kubera akato yahabwaga. Igihe cyo kunywa imiti yajyaga mu gihuru akayifata yihishe kuko uwamubonaga yahitaga abikwiza mu kigo hose.
Nyuma yo gusoza kwiga, yakomeje gufata imiti igabanya ubwandu bwa virus itera SIDA, ariko akajya ku ivuriro yambaye ingofero imukinga mu maso, byose kubera akato.
Ubu arashimira muganga wamufashije kwisanga mu bandi ndetse akumva ko kuba yaranduye bitamwambura gukomeza kubaho.
Yagize ati “Umuntu nshima ni muganga, we wamfashe akangeza mu bandi duhuje ikibazo mbona barakomeye ngarura icyizere cyo gutwaza ngashaka ubudahangarwa.”
Nyuma yo kwisanga mu bandi, ubu Leonce asigaye ari umurezi urerera u Rwanda, ndetse akaba anahagarariye itsinda ry’urubyiruko rufite ubwandu bwa virus itera SIDA. Ahamya ko abayeho neza.
Ikuzo Basil ushinzwe kurwanya Virus itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC anenga abagiha akato abarwaye virus itera SIDA, bigatuma bamwe muri bo batinya no kujya gufata imiti nk’uko byagendekeye uyu mutangabuhamya.
Icyakora n’ubwo ubukangurambaga bwo guhangana n’abagiha akato abarwaye SIDA bukomeje, bakomeje no kwigisha abafite ubwandu kwirinda kwiha akato nabo ubwabo.
Yagize ati “Tubongera ubumenyi kuri virus itera SIDA, tukanabibutsa kandi kujya gusaba servisi nta pfunwe kuko bifasha kwirinda no kumenya uko bahagaze.”
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC igaragaza ko mu Rwanda abantu bagera ku 9 buri munsi bandura Virus itera SIDA.
Ni mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bikataje mu guhashya Virusi itera SIDA kuko Abanyarwanda 95% bafite virusi itera SIDA babizi.
Muri bo 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana naho ku bantu 98% Virusi yagabanutse mu maraso.
N’ubwo hishimirwa iyi ntambwe imaze guterwa ariko, ngo hari impungenge ku rubyiruko kuko 35% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu rubyiruko.
