Koperative Abishyize hamwe y’abafite ubumuga ikora amasabune irasaba kunganirwa kugira ngo babone ubushobozi bwo guhangana n’abandi ku isoko.

Ni koperative ikorera mu murenge wa Rukomo, abayigize bakaba bavuga ko  banze kwirirwa bicaye bategereje icyava mu bufasha bahabwa na leta gusa, biyemeza kwishyira hamwe bakora koperative bagamije kwikura mu bwigunge.

Ntambiye Dieudonne, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Murenge wa Rukomo yagize ati “Twakoraga ibyo gutura, kubika no kugurizanya mu bimina dutekereza gukora amasabune akora isuku, kumesa abantu mu mutwe, gukoropa, kumesa n’ibindi bigamije kwishakamo ibisubizo.”

Barasaba kunganirwa bagahabwa ibikoresho nkenerwa, aho gukoresha intoki.

Yongeyeho ati “Kugira ngo tubashe guhangana n’abandi bakora nk’ibyacu bisaba kuba dufite ibikoresho birimo imashini, ubwanikiro, aho gukorera amasabune hagutse, kuko aho dukorera dukodesha ni hato.”

Avuga ko bakeneye byibuze miliyoni icumi zabunganira.

Nzabonimpa Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko bagiye guha iyi koperative inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, hamwe n’izindi eshatu nazo z’abafite ubumuga.

Yagize ati “Turashaka icyateza imbere abafite ubumuga, birenze kubashakira inyunganirangingo n’insimburangingo. Turakomeza no gukomanga mu bafatanyabikorwa bandi, ariko binabera isomo abadafite ubumuga kugirango dukomeze twese kwiteza imbere.”

Koperative Abishyize Hamwe y’abafite ubumuga ikorera mu murenge wa Rukomo ifite abanyamuryango 22.

Intego yabo ni ukuzamurana baharanira ko buri wese ufite ubumuga atigunga. Ubu mu Karere ka Gicumbi habarurwa amakoperative asaga 25 y’abafite ubumuga yamaze kumenyekana ndetse ahabwa ubuzima gatozi. Kugeza ubu, aya mashyirahamwe ahagaze neza, ndetse iyitwa Gicumbi stars yo iherutse no guhabwa inkunga ya million 6 n’igice.