Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’Igihugu n’Imikino y’Amahiriwe (NLGC), Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, rwatangaje ko kompanyi Inzozi Lotto (Carousel Ltd) yahagaritswe mu bikorwa byo gukora Tombola.
RDB yatangaje ko uku guhagarikwa kwa Inzozi Lotto kwatewe no kutubahiriza inshingano zari zikubiye mu masezerano hamwe n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe mu Rwanda.
Yagize iti: “Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha tombola y’igihugu mu Rwanda.”
Ku bijyanye n’abatsindiye Tombola batishyuwe, RDB yavuze ko Inzozi Lotto (Carousel Ltd) ifite inshingano zo kubishyura.
Iti: “Kwishyurwa bizakurikiranirwa hafi na RDB na NLGC kugira ngo hamenyekane ko byakozwe neza.”
RDB yatangaje kandi ko iri mu nzira yo gushaka abafatanyabikorwa bashya bazakora Tombola y’Igihugu mu buryo bwubahirije amategeko.
Yongreraho ko “Ibi bizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo no kubahiriza inshingano hagamijwe kurengera inyungu rusange.”
Itangazo rya RDB risoza ryibutsa ibigo byose bikora ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe ko bigomba gukora mu buryo bwubahirije amategeko n’amabwiriza abigenga.
