Kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Gicurasi 2024, Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije icyiciro cy’igerageza cya gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi (PISA 2025).
Iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri rya Lycée de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, igamije kugerereranya ibipimo ngenderwaho mu burezi ku rwego rw’igihugu n’ibyo ku rwego rw’isi binyuze mu gupima ubushobozi bw’ abanyeshuri batarengeje imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu buzima busanzwe, harebwa ibitekerezo byabo hamwe n’ubuhanga bafite bwo gukemura ibibazo.
Iyi gahunda inashimangira kandi intego u Rwanda rwihaye yo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi buhabwa abanyeshuri bo mu Rwanda.
Nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, watangije icyiciro cy’igerageza, isuzuma nyir’izina riteganyijwe mu mwaka wa 2025.

Minisitiri Irere avuga ko ari ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri suzuma nyuma y’aho rwemerewe kuba Umufatanyabikorwa (Partner Country) w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD).
Ubusanzwe iri suzuma rireba ibihugu binyamuryango bya OECD ndetse n’ibihugu bifatanya n’uyu muryango ‘partner countries’ ari na byo u Rwanda rubarizwamo.

Minisitiri Irere akomeza avuga ko iri suzuma rizafasha u Rwanda kwigereranya n’ibindi bihugu mu rwego rw’uburezi.
Ati “Biragoye kuvuga ireme ry’uburezi udashobora kubishyira mu mibare. Nitumara gukora isuzuma muri 2025, turebye uko abanyeshuri batsinda, bizaduha ishusho nyayo y’uko ibyo twigisha bihagaze. Icyo gihe dushobora kubiheraho mu gukora amavugurura mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize kuko tuzaba dufite ikintu kitubwira kiti hano hari ibibazo.”
Bamwe mu banyeshuri 28 bakoze iri suzuma batangaza ko ryoroshye ugereranyije n’ibyo basanzwe bakora mu mashuri.
Uwitwa na Gicanda Keona na Ishimwe Mukama Concorde biga kuri Lycée de Kigali bavuga ko ibizamini byoroshye nubwo ari byinshi ugereranyije n’igihe bari bafite.
Banavuga ko bakurikije uko babibonye ari ibizamini bifasha kurushaho gutekereza kuko ibibazo ahanini byibanda ku buzima busanzwe.

Biteganyijwe ko igikorwa cy’igerageza ry’ibizamini bya PISA 2025 kizamara iminsi 11. Kuva none tariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2024, kandi bizakorerwa mu turere 28 mu gihugu hose. Ni igikorwa kandi biteganyijwe ko kizitabirwa n’amashuri 45, abanyeshuri 1440 bafite imyaka 15 bo mu mashuri yisumbuye atandukanye, harimo abakobwa 814 n’abahungu 626, bazasuzumwa mu Gusoma, Imibare , na Siyansi.
PISA ni isuzuma mpuzamahanga rihurirwamo n’ibihugu bisaga 80, rikaba ryarashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD) mu 1997. Ni isuzuma ryagenewe gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri bafite imyaka 15 bafite mu gusoma, imibare na siyansi.
Mu mwaka wa 2000 nibwo ryatangiye gukorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15. Kugeza ubu buri myaka 3 ikizamini cya PISA kirakorwa aho abanyeshuri bakora ikizamini cyo gusoma, imibare na siyansi.



