Perezida Kagame yashyize mu nshingano abayobozi bashya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye hagamijwe kunoza imikorere no kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025 n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Bwana Yves Iradukunda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT).

Ni mu gihe Viviane Mukakizima, yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Amb. Claude Nikobisanzwe, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta.

Mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma yagizwe Leonard Minega Rugwabiza.

Naho Amb. Moses Rugema, yagizwe High Commissioner wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya

Canoth Manishimwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, asimbura Gisele Umuhumuza.

Ni mu gihe Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahawe Umunyamabanga Uhoraho, Clement Kabiligi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo yagizwe Eraste Rurangwa. Yasimbuye Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Thaddée Tuyizere, yagizwe Visi Perezida wa Komisivo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR).

Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)

Hanyuma Col. Claude Nkusi yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)