Kuva ku bakinnyi kugera ku maresitora: imyiteguro ya shampiyona y’isi y’amagare irarimbanyije

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire shampiyona y’isi y’amagare izaba ibereye bwa mbere muri Afrika, impande zitandukanye uhereye ku bakinnyi kugeza ku maresitora y’i Kigali, biteguye neza kuzahanyurana umucyo.

Bamwe mu bakinnyi by’umwihariko bakomoka muri Afurika bagaragaza ko biteguye kuzitwara neza.

Nantume Miria w’imyaka 19, ukomoka mu gihugu cya Uganda, ni umwe mu bazahatana muri uyu mukino mu gice cy’ abakobwa batarengeje imyaka 23. Yabwiye Igihe ko bagize igihe gifatika cyo kwitoza kuko batangiranye n’uyu mwaka.

Yagize ati “Umwiherero watangiye mu ntangiriro z’umwaka, Ndizera ko ubu niteguye gukina Shampiyona y’Isi y’Amagare y’uyu mwaka izabera muri Afurika y’Iburasirazuba, mu Rwanda.”

Uyu mukobwa yongeraho ko imitere itandukanye hagati y’u Rwanda na Uganda, aribyo byatumye agera mu Rwanda hakiri kare.

Nantume Miria

Ati: “Ubutumburuke bw’u Rwanda buri hejuru gato y’ubw’igihugu cyacu cya Uganda, ni yo mpamvu twaje kare kugira ngo tumenyere. Ubu ni byiza, namaze kumenyera ariko mbere byari bigoye.”

Nantume biteganyijwe ko azakina mu ikipe y’u Rwanda izasiganwa n’igihe (ITT), yavuze ko biteze ko hari ibyo igihugu cyabo kizigira ku Rwanda ku buryo umukino w’amagare uzazamura urwego rwabo muri Uganda.

Georgette Vignonfodo we ni uwo muri Bénin, yavuze ko amezi atandatu bamaze mu mwiherero bakoreye mu Rwanda n’andi ane bakoreye i Burayi, biteze ko azabahesha kwitwara neza muri Shampiyona y’Isi.

Undi mukinnyi ni Mohamed Aziz Dellai wo muri Tunisia, aho ku myaka 21 azakina iyi Shampiyona y’Isi mu byiciro bitatu by’abahungu bitarengeje imyaka 23. Yavuze ko kuba iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere ku Mugabane wa Afurika ari ishema ku bakinnyi b’amagare bawuturukamo.

Mohamed Aziz Dellai

Yabwiye igihe ati “Ni ibihe bikomeye kuri Afurika no ku bakinnyi bose b’amagare baturuka kuri uyu Mugabane, kuri njye, ni ikintu gikomeye kuba ngiye kuyikina. U Rwanda na Tunisia harimo ikinyuranyo gito kuko ibihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika byiganjemo Abayisilamu, ariko imibereho ni imwe ku kigero nk’icya 60%. Ikirere n’ubushyuhe ni bimwe nk’ibyo muri Tunisia, njye ntacyo byantwaye.”

Amaresitora yahigiye kwakira abashyitsi neza

Shampiyona y’isi y’amagare izitabirwa n’abantu benshi kandi bazakenera serivisi z’amahoteri n’amaresitora. Ku ruhande rw’anyiri ayo maresitora bavuga ko biteguye guhesha isura nziza u Rwanda n’abarutuye kuruhando mpuzamahanga, bategura amafunguro meza na serivisi zindakemwa.

Uwitonze Audrey uyobora The Rock Bistro itegura amafunguro yiganjemo inyama, yavuze ko bamaze kwitegura kandi ko ibisabwa byose ngo bazakirana abitabiriye iyi shampiyona biri ku murongo.

Ati “Abanyamahanga iyo hari ikitabanogeye bahita bakivuga. Tubitezeho kurushaho kunoza serivisi kandi tuzakora uko dushobobye twerekane neza isura y’Igihugu.”

Mutabazi Clément uri mu bayobozi b’ikigo RSB kibarizwamo restaurant ya 14th Avenue Wine Bar and Restaurant na Soy Asian Table, we yavuze ko imyiteguro yamaze kurangira.

Ati “Imyiteguro yarangiye. Tumaze guhindura uburyo muri restaurant hatatse kuko twongeyemo igishushanyo kigaragaza isiganwa ry’amagare mu mabara ya UCI. Umuntu azajya aba yicaye areba neza aho amagare azanyura. Abakozi bacu na bo ubu twabahaye igihe cyo kuruhuka gihagije ku buryo igihe kizagera biteguye gukora cyane.”

Abakora muri izo restaurants bahuriza ku kuba baniteze kwinjiza amafaramga afatika mu kwakira abashyitsi bazazanwa na Shampiyona y’isi y’amagare, kandi ko mu mitegurire y’amafunguro yabo banamenyekanisha ibiryo byo mu Rwanda kugira ngo na byo bigere no ku ruhando mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko shampiyona y’isi y’amagare 2025, ikazakinirwa mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali, izatangira ku wa 21 Nzeri 2025 ikazasozwa ku wa 28 Nzeri 2025.

Umwanditsi: Niyomukiza Vivens