Kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 15 Kanama 2025, mu byishimo bigaragara ku maso y’imbaga y’Abakristu ba Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama, bizihije Yubile y’imyaka 50 iyi paruwasi imaze ibayeho ndetse inunguka abapadiri bashya babiri bahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti.
Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa y’umunsi mukuru uhimbazwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo), yayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, arikumwe na Musenyeri Simaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko kizabukuru, ndetse n’abasasareredoti batandukanye.

Mgr Balthazar Ntivuguruzwa, Mgr Simaragde Mbonyintege n’abapadiri batuye Igitambo cya Misa cyabimburiye ibirori
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta barangajwimbere na Guverineri w’Inatara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, Hon. Barthelemy Kalinijabo, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi.

Abayobozi mu nzego bwite za Leta bitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’myaka 50 Paruwasi St. André Gitarama imaze ibayeho
Muri ibi birori kandi hahimbarijwemo Yubile y’imyaka 50 ishize Musenyeri Simaragde Mbonyintege agizwe umusaseredoti ndetse n’imyaka 25 ishize Padiri Themistocles Ndayishimiye na Padiri Sylivere Komezusenge bahawe iryo sakaramentu.
Muri Misa kandi yu’yu munsi mukuru wa Yubile ya Paruwasi ya Kabgayi, Diyakoni Jean Aime Twambaze na Diyakoni Alphonse Mutabazi bahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti.

Alphonse Mutabazi (ibumoso) na Jean Aime Twambaze (iburyo) bahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti
Nyuma yo guhabwa iri sakaramentu, Padiri Twambaze yavuze ko uyu munsi wabashimishije cyane kubera ko bawuboneyeho ingabire y’ubupadiri.
Yavuze kandi ko guhabwa iri sakaramentu imbere y’abandi babimazemo igihe kinini bibagaragariza ko bishoboka gukorera Imana kugeza umuntu ashaje.
Ati: “Guhabwa ubupadiri turi kumwe n’abakuru bacu bizihije Yubile y’imyaka bamaze bagizwe abapadiri, byadukomeje kandi ni na gihamya y’uko muri iki gihe kuba umupadiri wishimye kandi utunganya ubutumwa bwiza wahamagariwe ukarinda usaza bishoboka.”
Yongeyeho ko aba bapadiri batabahaye urugero rwiza gusa, ahubwo banababereye abarezi muri uru rugendo rwo kwiyegurira Imana.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Ntivuguruzwa yashimye abakristu ba Gitarama kandi abifuriza gukomeza kubaka ingoma y’Imana muri Paruwasi yabo.

Yagize ati: “Nimukomeze mutere imbere mu kubaka paruwasi yanyu, mukubaka ingoma y’Imana muri Paruwasi yanyu.”
Yakomeje agira ati: “Mwubake ubumwe, mwubake ubufatanye, mwubake ubuvandimwe, mube ku isonga ry’inkuru nziza ya Yezu Kristu.”
Ni mu gihe, Musenyeri Mbonyintege yavuze ko yishimiye gukorera Yubile y’ubusaseredoti bwe muri Paruwasi ya Gitarama kubera impamvu nyinshi zirimo n’uko iyi paruwase yavutse mu mwaka umwe n’igihe yaherewe ubusaseredoti.
Yagarutse ku rugendo rwe rw’ubusaseredoti, aho yavuze ko yatangiye kumva ashaka kuba we agifite imyaka itatu.
Yabwiye abagizwe abapadiri n’abandi basanzwe aribo ko imirimo bahamagariwe irenze ububasha n’imbaraga zabo gusa, abibutsa ko uwabatoye abizi kubarusha. Ati “Ibyo mugomba kubimenya, akaba ariwe mwegamira kugira ngo mukore ibyo yabatoreye.”

Aha, akaba ariho yahereye ababwira ko bagomba kurangwa n’ibintu bine aribyo: gusenga kuko isengesho “ari ibanga rikomeye ry’umusaseredoti ashingiraho ibindi byose,” Ukarisitiya kuko ngo yavukiye rimwe n’ubusaseredoti; umubano n’abandi, mu gihe icyakane ari ukubaho no kubana n’abo ashinzwe.
Ati: “Ibyishimo bya Padiri biva mu zo aragiye, ibyishimo by’umukristu biva mu mushumba umuyoboye.”
Mu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko iyi mpuririrane y’Iminsi mikuru idateye ishema gusa kuri Diyosezi ya Kabgayi na Paruwasi ya Gitarama, ahubwo inateye ishema ku buyobozi bwite bwa Lata.
Yakomeje agira ati: “Yubile ntabwo ari ukwishimira imyaka gusa, ahubwo ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo twanyuzemo, tugashimira Imana ku byiza byagezweho ariko tukaniyemeza gukomeza kubaka ahazaza heza, twubaka abakristu bafite ubumuntu, indangagaciro kandi bashishikajwe no kwiteza imbere, duharanira twese ko roho nzima iba mu mubiri muzima.”
Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi, yashinzwe mu 1975, Kiliziya y’iyi Paruwasi yahawe umugisha na Musenyeri Andereya Peraudin wari umwepiskopi wa Kabgayi, tariki ya 30/7/1975 iragizwa Mutagatifu Andereya intumwa.

Amafoto: Kinyamateka
