Pariki ya Nyandungu yahawe igihembo

Ku wa 27 Nyakanga, Pariki ya Nyandungu yahawe igihembo cya ‘Star Wetland Centre Award’, nka kimwe mu bishanga 16 bya mbere ku isi bibungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Star Wetland Centre Award ni igihembo mpuzamahanga cy’ubuziranenge gihabwa ahantu higisha ibyiza byo kubungabunga ibidukikije n’ahakurura ba mucyerarugendo harimo ibishanga bisanzwe, imigezi, inkombe z’amazi n’ibindi.

Iki gihembo cyatangiwe, mu nama mpuzamahanga yo kubungabunga ibishanga iri kubera muri Victoria Falls muri Zimbabwe kuva ku wa 23 Nyakanga.

Ni igihembo cyatanzwe binyuze mu mushinga ‘Wetland Link International’ uhuza ibihugu bifite intego yo gutunganya neza ibishanga kugira ngo bibe ahantu heza hafasha urusobe rw’ibinyabuzima gukomeza kubaho.

Iyi pariki yahawe Full Star Award, ndetse inahabwa ibihembo byihariye by’ibyiciro birimo People n’icya Biodiversity, bigaragaza ko ari icyitegererezo mu gusana ibishanga mu buryo burambye, mu kwigisha ku kubungabunga ibidukikije no mu gushishikariza abaturage kubigiramo uruhare.

Pariki ya Nyandungu kuri ubu ifite hegitari 121, zirimo hegitari 70 z’ibishanga na hegitari 50 z’amashyamba, ikaba irimo ubwoko burenga 62 bw’ibimera kimeza, kandi biteganyijwe ko izongerwaho izindi hegitari 43.

Hafi ubwoko bw’inyoni 200 bwari bwarimukiye ahandi kubera isenyuka ry’ibishanga bwasubiye muri iyo pariki nyuma yo gusanwa kwayo.

Kimwe mu byavuye mu gusana iyo pariki ni igitabo cyiswe ‘Falling for the Birds of Kigali’, gikubiyemo amakuru arambuye ku bwoko bw’inyoni buboneka muri Nyandungu Park.

Umubare w’abasuye iyo pariki wariyongereye uva ku bantu 48,813 mu 2022 ugera ku bantu 76,754 bayisuye mu 2024.

Guverinoma yatangije umushinga wo gusana Nyandungu mu mwaka wa 2016, igamije kurwanya isenyuka ry’ibidukikije no kugaragaza ubushobozi bw’ibishanga mu kugabanya umwanda no mu gukumira imyuzure.

Gusana iki gishanga byafashije u Rwanda guha akazi abantu barenga 4,000 mu mirimo itandukanye yo kubungabunga ibidukikije

Iyo pariki rusange yafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2022. U Rwanda rukomeje ibikorwa byo gusana ibidukikije byo mu mijyi, aho rwatangiye gusana ibindi bishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali.