Papa Fransisiko yavuze ko yarokotse ibitero bibiri by’ubwiyahuzi ubwo yari mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Iraq mu myaka itatu ishize ariko ubutasi bw’Ubwongereza na polisi ya Iraq baburizamo uwo mugambi mubisha.
Ibi Papa Fransisiko yabihishuriye mu gitabo cyanditswe ku buzima bwe kigiye gusohoka, kitwa ‘Spera’ (Ibyiringiro), aho bimwe mu bice byacyo byasangijwe ikinyamakuru cyo mu Butariyani cyitwa ‘Corriere della Sera’ kuri uyu wa Kabiri, umunsi yizihijeho isabukuru ye y’imyaka 88.
Muri iki gitabo Papa Fransisiko avugamo ko yagiriwe inama yo kwirinda gukorera urugendo muri Iraq muri Werurwe 2021, kubera ko icyorozezo cya Covid 19 cyari kigikajije umurego kandi hakaba hari n’impungenge zikomeye z’umutekano, cyane cyane i Mosul, umujyi wo mu majyaruguru washenywe n’abarwanyi ba Leta ya Kisilamu.
Gusa nubwo yagiriwe izo nama Papa avuga ko yiyemeje gukomeza uruzinduko rwe yari yateguye.
Mu gusobanura uko ibintu byagenze, Papa Fransisiko yavuze ko ubutasi bw’u Bwongereza bwamenyesheje igipolisi cya Iraq ibyerekeye igitero cy’ubwiyahuzi igihe yari ageze i Baghdad. Muri icyo gihe Igipolisi cya Iraq nacyo cyahise kibimenyesha abashinzwe umutekano wa Papa I Vatican.
Iki gitabo gisobanura uburyo umwe mu biyahuzi yari umugore werekezaga i Mosul kugira ngo yiturikizeho igisasu aho Papa yari mu ruzinduko. Hari kandi ikamyo nini nayo yihutaga yerekeza aho hantu mu mugambi umwe.
Muri iki gitabo cyanditswe n’umwanditsi w’umutaliyani Carlo Musso, kigomba gusohoka muri Mutarama, Papa Fransisiko yavuze ko nyuma y’ibyo, yabajije abashinzwe umutekano we i Vatikani ibyabaye ku biyahuzi. Fransisiko yagize ati “Komanda yasubije mu magambo macye ati: ‘Ntibakiri hano, kuko abapolisi bo muri Iraq barabafashe maze batuma abiyahuzi bahitamo kwituritsa bonyine.”
Papa Fransisiko avuga ko n’ubwo byagenze gutyo yihanganiye urugendo rwe rw’iminsi itatu rwageze mu mijyi itandatu yo muri Iraq. Ikindi kandi ngo icyo gihe yagendaga nk“umugenzi w’amahoro.”
Ibihumbi by’abakiristu bo mu majyaruguru y’iki gihugu bishwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Leta ya Kiyisilamu hagati ya 2014 na 2017, abandi ibihumbi magana bahunga ingo zabo kubera urugomo n’iyicarubozo.
Papa Fransisiko ubwo yari ahagaze mu matongo ya Kiliziya ya Mosul, yasabye umuryango w’abakiristu ugenda ugabanuka muri iki gihugu, kubabarira akarengane bakorerwa n’intagondwa maze bagaharanira kwiyubaka.
Muri urwo ruzinduko, abapolisi bagera ku 10,000 bo muri iki gihugu nibo bari boherejwe kurinda papa.
Byari biteganijwe ko iki gitabo kizashyirwa hanze nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko, ariko Papa we ubwe yahisemo ko gisohoka kugira ngo kijyane n’itangira rya yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu, umwaka w’ibirori uzahuza abakirisitu bo ku isi yose mu rwego rwo kongera guhuza ukwemera kwabo. Papa azatangiza iki gikorwa kiba buri myaka 25 ku itariki ya 24 Ukuboza 2024.