Impaka ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda

Kenshi uzumva abantu bavuga ko kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ‘Perimi’ mu Rwanda bigoye ku buryo ngo hari abakora ikizamini inshuro zirenga eshatu batarabona perimi mu byiciro binyuranye.

Mu kiganiro na bamwe mu bakoze ikizamini cyo gushaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, bagaragaza ko kubona impushya bigoye.  

Mugisha Modeste utwara abagenzi kuri moto avuga ko byamutwaye imyaka ibiri kugira ngo abone ‘perimi’.

Ati “Muri iyo myaka ibiri, nakoze ikizamini inshuro eshanu. urumva ko, uko nakoraga ikizamini nabaga nakoresheje amafaranga yo kwihugura ndetse nandi yishyurwa ikinyabiziga ukoresha mu kizamini.”

Kuri Mugisha ngo n’ubwo hatahindurwa uburyo ikizamini gikorwamo ariko nibura bakwiriye korohereza umuntu bitewe n’inshuro asubiye gukora ikizamini.

N’ubwo Mugisha avuga ko kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bigoye, Eric ukora akazi ko kwigisha gutwara imodoka ntiyemeranywa nawe kuko ngo abanyeshuri batabiha umwanya uhagije. Mu magambo ye ati “usanga ari ba simbyitayeho.”

Eric yagize ati “Akenshi usanga abaza kwiga baza umunsi umwe ubundi bakagenda bagaterera iyo bakibuka kuza kwiga iminsi y’ikizami yageze bakiga bari kuri hutihuti ariko iyo bize neza, ku gihe, iminsi nka 20 mu kwezi, nta kabuza baratsinda.”

Polisi y’u Rwanda ntiyemera ko ibizamini itanga biba bikomeye

Mu kiganiro na ICK News, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface avuga ko buri kizamini cyose ukora aba agomba kwitega gutsinda cyangwa gutsindwa. Ati “Biterwa n’umuntu ubazwa.   Hari utsinda hari n’utsindwa bitewe n’ibyo yakoze nabi.

Ku kijyanye no kuba hari amahirwe uruhushya rwo mu Rwanda rufite ku ruhando mpuzamahanga, ACP Rutikanga avuga ko biterwa n’igihugu agiyemo kuko ibihugu bigenda bigira amategeko atandukanye.

Ati “Nk’urugero, ukuboko dutwariramo gutandukanye n’uko muri Tanzaniya, Uganda cyangwa mu Bwongereza. Iyo uhageze, icyo bagusaba ni ukwiga amategeko yabo agenga imihanda yo muri ibyo bihugu naho ubundi buryo bwo gutwara ikinyabiziga ni bumwe, igitandukanye ni amategeko agenga imihanda kuko niyo dushyira mu bikorwa.”

ACP Rutikanga Boniface Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Yongeraho ko n’imiterere y’imihanda itandukana bitewe n’ibihugu. Ati “Niba ugiye mu gihugu gifite umuhanda ufite ibisate nka bine birumvikana ko uburyo winjira n’uburyo usohoka muri iyo mihanda butandukanye, umuvuduko uratandukanye, amatara uko akora biratandukanye, ibyo tudahuriyeho birahari ari nayo mpamvu bagusaba kubyiga ukabimenya naho gutwara ikinyabiziga nk’imodoka kuyatsa ugahaguruka byo ni ibisanzwe.”

Kubwa ACP Rutikanga, buri Muturarwanda akwiriye kumva ko gutunga uruhushya bisaba kwiga neza amategeko y’umuhanda.

Ati “Abantu bajye bashyira imbaraga mu kwigira uruhushya rw’agateganyo kuko niho hari amategeko, ariyo barengaho bagahanwa.”

Uruhushya rwo mu Rwanda vs urwo mu mahanga

Mu kiganiro na Dr. Nsengiyumva Emmanuel uyobora Ishami ry’Uburezi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi, yemeza ko kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu Rwanda bigoye gusa ko ari byiza kuko bituma urubonye aba afite ubumenyi buhagije butuma atwara mu gihugu.

Dr. Nsengiyumva Emmanuel uyobora Ishami ry’Uburezi muri ICK

Dr. Nsengiyumva ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga muri Canada n’urwo gutwara mu Rwanda avuga ko buri gihugu kigira gahunda zihariye z’ibizamini kuko ugomba kugira cyangwa gutunga urwo ruhushya hari ibyo agomba kuba yujuje n’ibyo agomba kuba azi, ibyo bikajyana n’uko igihugu gihagaze n’imiterere yacyo.  

Dr. Nsengiyumva akomeza avuga ko kuba mu Rwanda ibizamini byaba bigoye atari ikosa cyangwa icyaha ahubwo ngo “ni ikintu cyiza cyane kuko bivuze ko nyine ugomba kubyiga ukabimenya ndetse wajya n’ahandi bikakorohera.”

Yitangaho urugero ko uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga muri Canada yarubonye akoze inshuro imwe mu gihe urwo gutwara mu Rwanda yarubonye akoze inshuro eshatu.

Amafoto: Igihe & ICK News

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads