Pakistani: Igitero cy’ubwiyahuze cyahitanye abantu 12

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu cya Pakistani, yatangaje ko igitero cy’iterabwoba cyakozwe n’umwiyahuzi hanze y’urukiko mu murwa mukuru, Islamabad, cyahitanye abantu 12, kinakomeretsa abandi 27.

Minisitiri Mohsin Naqvi yavuze ko uwo mwiyahuzi yari yateganyije kugaba igitero imbere mu rukiko rw’akarere, ariko ntiyabasha kwinjiramo.

Naqvi yemeje ko inzego z’umutekano zigiye guhiga bukware uwihishe inyuma y’icyo gitero, kandi ko abakigizemo uruhare bose bazashyikirizwa ubutabera.

Ibitero by’ubwiyahuzi muri Islamabad byari bimaze igihe bitahagaragara. Amashusho yafashwe ahabereye igitero kuri wa Kabiri yagaragazaga ibisigazwa by’imodoka yatwitswe n’ahari hashyizwe bariyeri za polisi.

Abantu 27 bakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga, nk’uko Naqvi yabitangaje.

Yongeyeho ko uwagabye icyo gitero yiturikirije igisasu hafi y’imodoka ya polisi nyuma yo gutegereza igihe kingana n’iminota 15.

Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yavuze ko “yamaganye bikomeye icyo gitero cy’ubwiyahuzi.”

Naho umunyamategeko wari uparitse imodoka ye hanze y’urukiko ubwo igitero cyabaga, yavuze ko yumvise “urusaku rwinshi cyane.”

Uyu munyamategeko witwa Rustam Malik yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Hakurikiyeho akaduruvayo k’abantu bose.”

Yongeyeho ati: “Abavoka n’abantu benshi bahungiye mu nyubako y’urukiko.”
“Nabonye imirambo ibiri iri hafi y’umuryango winjira, kandi imodoka nyinshi zarimo gushya.”

Hari hashize igihe umurwa mukuru wa Pakistani utagabwaho ibitero by’bwiyahuzi. Byaherukaga kuba mu myaka itatu ishize, ubwo igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanaga umupolisi, kikanakomeretsa abandi.

Nyuma yaho, ibitero by’ubwiyahuzi byakomeje kugaragara mu bindi bice by’igihugu, ariko ntibyongeye kuba muri Islamabad.