OpenAI igiye guhindura amasezerano yagiranye na Leta ya Amerika nyuma y’igitutu yashyizweho

FILE PHOTO: OpenAI logo is seen in this illustration taken February 8, 2025. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration/File Photo

Sosiyete y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI), OpenAI, yatangaje ko igiye kuvugurura amasezerano yari yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryayo mu bikorwa bya gisirikare by’ibanga.

Ibi bibaye nyuma y’igitutu gikomeye cyaturutse ku bakoresha serivisi zayo, by’umwihariko abakoresha ChatGPT, bagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya AI mu bikorwa by’ubutasi no mu ntambara.

Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, yatangaje ko hagiye kongerwamo ingingo zisobanutse neza mu masezerano mashya, zirimo kubuza mu buryo bweruye ikoreshwa rya sisitemu za OpenAI mu kuneka Abanyamerika cyangwa abatuye Amerika.

Aya masezerano yari aherutse gutangazwa nyuma y’ukutumvikana kwabaye hagati ya OpenAI n’isosiyete bahanganye ya Anthropic, ku bijyanye n’imikoranire n’Ingabo za Amerika (Pentagon). Anthropic yari yagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya ‘model’ yayo ya AI yitwa ‘Claude’,cyane cyane mu igenzura rusange (mass surveillance) no mu ntwaro zikoresha ikoranabuhanga zikorana ubwazo.

Nyuma y’itangazo ry’imikoranire na Pentagon, bamwe mu bakoresha ChatGPT bahise batangira kugaragaza kutishimira icyemezo cya OpenAI. Raporo zigaragaza ko ku wa Gatandatu ushize, umubare w’abasibye porogaramu ya ChatGPT wazamutse cyane ugereranyije n’ikindi gihe.

Muri icyo gihe, porogaramu ya Claude ya Anthropic yarashakishijwe cyane kuri Apple App Store, bigaragaza ko hari abakoresha bahisemo kwimukira ku zindi serivisi babonamo amahame akomeye ku ikoreshwa rya AI mu gisirikare.

Altman yemeye ko hatabayeho gusobanura bihagije aya masezerano mbere yo kuyatangaza, avuga ko “ibi bibazo biragoye kandi bisaba gusobanurwa neza,” ndetse ko hari ibikwiye kunozwa mu mikorere no mu itumanaho.

Impaka ku ruhare rwa AI mu ntambara

Ikoreshwa rya AI mu gisirikare rikomeje kuzamura impaka ku isi hose. AI ikoreshwa mu kunoza imicungire y’ibikoresho, gusesengura amakuru menshi mu gihe gito no gufasha mu ifatwa ry’ibyemezo. Ibigo nka Palantir Technologies bikorana n’inzego za leta mu gusesengura amakuru y’ubutasi no mu bikorwa bya gisirikare.

Mu mpera z’umwaka ushize, byatangajwe ko urubuga rwa Palantir rwitwa Maven rwinjijwe muri NATO, rukifashishwa mu guhuza no gusesengura amakuru y’igisirikare hifashishijwe AI.

Gusa impuguke zigaragaza ko za model nini z’ururimi zishobora gukora amakosa cyangwa zigatanga amakuru atari yo, ari na yo mpamvu mu nzego za gisirikare hakomeza gushyirwaho igenzura ry’abantu ku byemezo bifashwamo na AI.

Ku ruhande rw’abasesenguzi b’imyitwarire y’ikoranabuhanga, hari ababona ko gukuramo ibigo bifite amahame akomeye yo kwirinda ikoreshwa rya AI mu ntwaro zikoresha ubwazo bishobora gusiga icyuho mu bijyanye n’umutekano n’uburenganzira bwa muntu.