Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bategerejwe mu nama ya 25 isanzwe izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.
Iyi nama izibanda ku gushimangira gahunda yo guhuza imikorere hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babarirwa muri miliyoni 340 bawutuye.
EAC igizwe n’ibihugu umunani birimo Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Sudani y’Epfo, Somalia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.
Biteganyijwe ko muri iyi nama hazatangizwa ku mugaragaro icyangombwa gihuriweho cya gasutamo kizwi nka “EAC Customs Bond”. Iki cyangombwa kizajya gikoreshwa n’abacuruzi bambukiranya imipaka, gisimbure ibyari bisanzwe bikoreshwa na buri gihugu ukwacyo.
EAC ivuga ko iki cyemezo kizorohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kigabanye amafaranga abacuruzi batangaga mu byangombwa byinshi, ndetse kikihutisha serivisi za gasutamo. Byitezwe kandi ko kizafasha mu guhuza imikorere y’inzego za gasutamo, ibigo by’ubwishingizi n’iby’imari mu karere.
Iyi nama kandi izatangiza gahunda ya karindwi y’iterambere rya EAC izashyirwa mu bikorwa kuva mu 2026/27 kugeza mu 2030/31. Iyi gahunda igamije gushyira imbaraga mu kwihuza kw’akarere, guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko ari urubuga rufatirwamo imyanzuro ikomeye igamije gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu.
Ati: “Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC iracyari urubuga rw’ingenzi ruyobora gahunda yo kwihuza. Guhurira i Arusha bitanga amahirwe yo gufata imyanzuro ikomeye hagamijwe guteza imbere ubucuruzi no kwihutisha intego zihuriweho.”
Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gushyiraho amategeko n’inzego zihuza ibikorwa, EAC igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byayo bugumye kuri 15% mu myaka hafi icumi ishize, munsi y’intego yari iteganyijwe iri hagati ya 30% na 50%.
Imibare igaragaza ko ubucuruzi bw’akarere bwazamutse buva kuri 11,5% mu 2016 bugera kuri 12,2% mu 2024, ariko bikerekana ko ibihugu bya EAC bikomeje kwishingikiriza cyane ku masoko yo hanze y’akarere.
Iyi nama ibaye mu gihe abayobozi b’akarere bashyize imbere ingamba zigamije gukuraho inzitizi z’ubucuruzi no kongera umusaruro w’inganda, mu rwego rwo kongera ubucuruzi bw’imbere mu karere no gukomeza urugendo rwo kwihuza.
