Nyampinga w’u Bubiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot, ufite inkomoko mu Rwanda, ni umwe mu byamamare bitegerejwe mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21, uteganyijwe kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.
Uyu muhango uzahuza Abanyarwanda n’abashyitsi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, mu rwego rwo kwizihiza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga ingagi zo mu misozi no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.
Uyu mwaka, umuhango uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Conservation is Life: Sustaining the Future”, ishimangira ko kubungabunga ibidukikije ari ingenzi ku buzima n’ahazaza h’abatuye Isi.
Kuba afite inkomoko mu Rwanda bituma kwitabira uyu muhango byongera umwihariko ku ruhare rwe muri iki gikorwa gikomeye cyo kumenyekanisha u Rwanda n’umurage warwo ku rwego mpuzamahanga.
Kwita Izina ni umuhango watangiye gukorwa ku rwego rw’igihugu mu 2005, ushingiye ku muco Nyarwanda wo kwita abana amazina. Uretse guha amazina abana b’ingagi, uyu muhango unashimira abashinzwe kurinda izi nyamaswa, abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Kuva watangira, abana b’ingagi 438 bamaze guhabwa amazina.
Kenza Ameloot nk’umwe mu byamamare bizitabira Kwita Izina bikomeza kugaragaza uburemere uyu muhango ufite, kuko usanzwe uhuza abantu baturutse mu ngeri zitandukanye zirimo imyidagaduro, siporo, ubucuruzi n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Umuhango wa 21 wo Kwita Izina uzabera i Kinigi, ukazaba umwanya wo kongera kwerekana uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurinda ingagi zo mu misozi no guteza imbere ubukerarugendo burambye.
Yanditswe na Irasubiza Chanceline
