Kenya: Perezida Ruto yategetse ko abanyamahanga bahagarika gukora ubuzunguzayi

Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko abanyamahanga bakora ubucuruzi buto n’ubuzunguzayi muri Kenya babuhagarika, avuga ko ibikorwa nk’ibyo bigomba guharirwa Abanya-Kenya kugira ngo babone amahirwe yo kwiteza imbere no guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

Ibi Perezida Ruto yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ubwo yari mu nama yagiranye n’abakora ubucuruzi buciriritse n’ubuto, buzwi nka Micro, Small and Medium Enterprises (MSMEs), yabereye muri State House i Nairobi.

Muri iyo nama, Ruto yavuze ko ubucuruzi nk’ubuzunguzayi, amaduka mato n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bidasaba igishoro kinini bikwiye gukorwa n’Abanya-Kenya. Yagaragaje ko abanyamahanga baza muri Kenya bagomba kwibanda ku mishinga minini ishobora guteza imbere ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo myinshi.

Yategetse inzego za Leta gufata ingamba zo gukurikirana abanyamahanga bakora ubu bucuruzi, aho umukwabu wo kubuhagarika uteganyijwe gutangira ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026. Perezida Ruto yavuze ko Leta itazihanganira abanyamahanga bakomeza gukora ibikorwa by’ubucuruzi byagenewe abaturage ba Kenya.

Yagize ati “Kenya yashyize imbaraga mu kunoza ubukungu no guteza imbere icyizere cy’abashoramari, ariko ko ibyo bitagamije gukurura abanyamahanga baza gukora ubuzunguzayi cyangwa gufungura amaduka mato ahangana n’abaturage.”

Ruto yasobanuye ko igihugu cye gikomeje kwakira abashoramari b’abanyamahanga, cyane cyane abazanye igishoro kinini, ikoranabuhanga rigezweho n’imishinga ishobora guhanga imirimo ku bantu benshi. Yavuze ko ari bwo buryo igihugu cyifuza gukuramo inyungu mu ishoramari ry’amahanga, aho kugira abanyamahanga baza guhatanira ubucuruzi bworoheje n’abaturage.

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari umushinga w’itegeko uri mu Nteko Ishinga Amategeko ugamije kugena ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bizajya bigenerwa Abanya-Kenya gusa.

Nubwo iryo tegeko ritaratorwa, yavuze ko Leta izatangira gufata ingamba z’ubuyobozi kugira ngo abanyamahanga bakora ubucuruzi buto babuhagarike. Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku banyamahanga benshi bari basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya, by’umwihariko abacuruza ku mihanda n’abafite amaduka mato.

Yanditswe na Irasubiza Chanceline