Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu mishinga y’ibikorwa by’iterambere ry’imijyi, bagiye gushora asaga miliyari 9Frw mu bikorwa binyuranye by’iterambere mu Mujyi wa Nyamata.
Bimwe mu bikorwa bizashorwamo aya mafaranga birimo kubaka imihanda, ikigonderabuzima, agakiriro, gare, ubusitani n’ibindi.
Ibi byose bigamije kurimbisha Umujyi wa Nyamata no kuwujyanisha n’igihe cyane ko uri mu nkengero z’umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
Mattias Piani, Umuyobozi wa Enabel Rwanda iri mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga avuga ko uyu mushinga ugamije kubaka umujyi wa Nyamata ukagera ku rwego rwiza kandi buri muturage akawibonamo.
Ati: “Iki gikorwa cyo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye muri uyu mujyi wa Nyamata kigamije kugeza Akarere ka Bugesera ku ntego zako zo kuba Akarere kihariye kandi buri muturage wese yibonamo.”
Ni ibyemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, uvuga ko ibi bikorwa bigamije guhindura umujyi wa Nyamata ukajyana n’icyerekezo cy’Akarere n’icy’ Igihugu muri rusange.
Mu bikorwa biri muri gahunda y’uyu mushinga ugamije guteza imbere ubukungu bw’iterambere ry’Umujyi wa Nyamata nk’umwe mu mijyi igaragiye Kigali, harimo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamata gisanzwe gikorera mu nyubako zitajyanye n’igihe, dore ko iki kigo kigikoresha inyubako zubatwe mu mwaka wa 1949.
Hazubakwa kandi imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Nyamata ndetse hanavugururwe gare ya Nyamata.
Muri ibi bikorwa kandi hazatunganywa ubusitani bwo kuruhukiramo ku bantu batembera muri uyu mujyi, haba mu mujyi rwagati ndetse no hafi y’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera; nacyo kizaba gifite inyubako nshya kandi zigezweho.
Uyu mushinga kandi uzasiga agakiriro ka Nyamata kavuguruwe, aho kazongererwa ubushobozi mu bikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bifasha abagakoreramo gutanga umusaruro.
Ibikorwa biri muri uyu mushinga byateganyirijwe ingengo y’imari ingana 9,286,817,335 frw.
Umujyi wa Nyamata uherereye mu birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Ni umujyi uherereye mu Karere ka Bugesera gatuwe n’abasaga ibihumbi 550,000.
