Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amaboko ‘Basketball’ ntiyahiriwe mu myiteguro yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kuko yatsinzwe imikino yose yakinnye.

Mu mikino ya gicuti u Rwanda rwakinye rwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, rwatsinzwe na Mali amanota 69-63. Ni umukino wabaye mu ijoro rya tariki ya 19 Ugushyingo 2024.

Uretse uwo mukino kandi, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwanatsinzwe na Maroc amanota 54-52.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo u Rwanda rukina na Sudani y’Epfo gusa umukino ntiwabaye kuko abakinnyi ba Sudani y’Epfo bose batari barakagera muri Senegal.

Umutoza w’u Rwanda Dr. Cheikh Sarr avuga ko yari imikino myiza kuko yamusigiye amasomo menshi azamufasha kwitwara neza mu irushanwa ryo gushaka itike.

Ati “Yari imikino myiza kuri twe kuko twashakaga kureba urwego tugezeho. Twakinnye na Mali kuko ikina nka Sénégal na Cameroun. Maroc nayo ni ikipe nziza izadufasha kumenya icyo twakwitega kubo turi kumwe mu itsinda.”

 Umutoza Sarr atangaza ko bafite ikibazo mu bwugarizi ari nayo mpamvu basoza umukino nabi akaba ariyo mpamvu u Rwanda rwatangiraga neza umukino ariko bikarangira rwigaranzuwe rugatsindwa mu duce twa nyuma.

Ati “Turacyabura imbaraga mu bwugarizi kuko turi gukina uduce tubiri twa mbere twiza ariko tugasoza nabi bityo dukwiye kubyigiraho.”

Akomeza avuga ko icyo agiye gukora ari ukubwira abakinnyi be kujya bashyiramo ikinyuranyo kinini mu manota ndetse no kuyobora umukino kuko “ubushize mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi byadukozeho mu mukino wa Cameroun.”

Kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo nibwo u Rwanda ruri butangire urugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika cy’Abakuru mu bagabo “FIBA AFROBASKET”, kizabera muri Angola mu 2025.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika inshuro 6 muri 7, ziheruka.  Rwanda rwitabiriye AFROBASKET bwa mbere muri 2007, rwongera kuyitabira muri 2009, 2011, 2013, rubura itike mu 2015, rwongera kwitabira muri 2017 no muri 2021.