Nyamasheke: Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri bagowe n’ubuzima babayemo

Hashize imyaka itatu abaturage 117 bimuwe mu midugudu ya Kagarama na Buhembe nyuma y’uko aho bari batuye hahungabanyijwe n’ibiza byateye itenguka ry’ubutaka ritunguranye. Aba baturage batujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Bushekeri, uherereye mu Kagari ka Buvungira, mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke.

Nubwo batujwe muri uwo mudugudu mu rwego rwo kubarinda ibiza no kubagezaho imibereho myiza. Nyuma y’imyaka itatu, bamwe muri bo bavuga ko ubuzima babayemo butandukanye cyane n’ibyo bari biteze, kubera ibura ry’amazi meza, amazi y’imvura yinjira mu nzu zabo, n’iyangizwa ry’imyaka yabo bahinga aho bari batuye mbere.

Amazi meza yabaye ihurizo rikomeye

Aba baturage bavuga ko ubwo bageraga muri uyu mudugudu bahasanze umuyoboro w’amazi meza, ariko ngo wakoze amezi atatu gusa maze ungwa batabwiwe impamvu. Ubu ngo basigaye bavoma ibiziba, amazi y’imvura, cyangwa bagakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi meza

Uwase Marie Jeanne, umwe mu batuye muri uwo mudugudu, avuga ko amazi ari ikibazo gikomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Avugana agahinda yagize ati: Iyaba banatubwiraga tukayishyura ntacyo byadutwara, kuko abana bacu baraharenganira. ubu tuvoma ibiziba, tukayatekesha, tukayanywa, tukanayakaraba. Ubu twibaza impamvu tutavoma ku mavomo baduhaye nk’abandi bikatuyobera.”

Usibye kubura amazi meza bakoresha mu ngo zabo, ikindi kibazo kibangamiye abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Bushekeri ni imyubakire y’inzu zabo, kuko zinjirwamo n’amazi avaye ku bisenge by’izindi nzu iyo imvura iguye, bityo akangiza ibyo asanzemo.

Mugabonake, umwe muri abo baturage, avuga ko iyo imvura iguye cyane cyane mu gihe k’ijoro, ataruhuka neza kubera kwikanga ko amazi yinjira mu nzu.

Ati: “iyo mvura iguye sinsinzira, kuko amazi aza ari menshi ku buryo agera no mu nzu imbere akangiza ibyo asanze hasi byose. Mfite ubwoba ko inzu izangwaho kubera kwangizwa namazi yinjira imbere.”

Abenshi mu bimuwe bafite imirima bahingamo aho bavuye, bashyira mu majwi abari abaturanyi babo bakihatuye ko babangiriza imyaka yabo, cyane cyane yunwa n’amatungo yabo, ndetse n’indi ikibwa, ibyo bagaragaza ko bituma ubuzima bwabo bukomeza kuba bubi.

Nyiraneza Claudine avuga ko atagisaruza imyaka ye kubera icyo kibazo. Ati: “Mpinga ibigori bimvunnye, ariko simbisarura. Nya munsina zange ngo nshakemo igitoki cyo kurya cyangwa kugurisha ngo mbone agasabune, nkasanga bagihaye inka. Rwose tugiye kwicwa ni nzara kandi twari dufite aho dukura ibidutunga.”

Havugimana Jean Bosco na we yemeza ko ubu imirima yabo yabaye iy’abandi. Ati: “Twarahingaga tukabona ibyo kurya bya buri munsi, none ubu imirima yacu irangizwa. Ntitukibona umusaruro, dusa n’abahingira amatungo y’abandi.”

Nubwo bafite ibi bibazo byose, aba baturage bavuga ko batagaya Leta ibyo yabakoreye, ahubwo basaba ko iby’ibanze byatuma babaho neza, birimo amazi meza, umutekano w’imitungo yabo, n’imibereho ishimishije, byakongerwamo imbaraga.

Harindintwali Jean Claude, utuye muri uyu mudugudu, agira ati: “Twashimiye Leta yadukuye ahantu habi, ariko gutura si ukubona inzu gusa. Ni ukubaho mu buzima butekanye, dufite ibyo dukeneye, abana bacu bafite icyizere cy’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Umurenge wa Bushekeri, Habarurema Ciprien, yabwiye ICK News ko ibibazo aba baturage bafite byatangiye kugutirwa umuti.

Ati: “Twishimiye kubamenyesha ko ikibazo cy’amazi cyari gihangayikishije abaturage cyamaze gukemuka. Hari n’ikibazo k’imikingo yasenyutse ariko ubu yarasnwe, kandi rwiyemezamirimo yayigaragaje mu cyumweru gishize. Ku bijyanye n’abangizaga imyaka, tuzabakurikirana kuko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje akangurira abaturage kutihererana ibibazo baba bafite kuko “ubuyobozi tubereyeho kumva no gukemura ibibazo by’abaturage nk’uko intego yacu ibivuga,’serivisi inoze mu baturage’.”

Umwanditsi: Ishimwe Diane