Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko hari serivise z’ubuvuzi zongerewe ku zitangirwa ku bwisungane mu kwivuza.
N’ubwo bimeze bityo ariko, hari abakorera mu mavuriro y’ibanze bavuga ko bagifite ikibazo cy’imiti.
Ni ikibazo bagejeje ku basenateri baherutse gusura amavuriro yo muri Nyagatare, bagamije kureba ibibazo afite.
Uwitwa Ngezahumuremyi Jean Marie Vianney yagize ati “Nk’abantu biyemeje kujya muri ibi bikorwa, tugowe no kutabona imiti, ku buryo umara icyumweru cyose utegereje imiti ariko ntiboneke bityo bikadindiza imitangire ya serivisi duha abarwayi.”
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubika no gukwirakwiza imiti mu karere ka Nyagatare Shumbusho Eugene, avuga ko ikibazo cyo kutabonera imiti ku gihe gishingiye ku bushobozi bucye bw’aya mavuriro y’ibanze.
Ati: “Byose biterwa n’ubushobozi bucye bityo ntabe yagura imiti ihagije, nibuzamuka umuntu azajya aza arangure nk’iyamara amezi abiri, ni byo byatuma abarwayi batabura imiti.”
Senateri Nsengiyumva Fulgence avuga ko amavuriro y’ibanze yujuje ibisabwa byakorohereza ibitaro.
Yagize ati “Ibibazo twabyumvise natwe turakora ubuvugizi .Uretse ko hari n’inama twatanze ku byanozwa kugirango aya mavuriro y’ibanze icyo yashyiriweho kigerweho.”
Inshuro nyinshi usanga leta ishora amafaranga mu kubaka amavuriro y’ibanze, ariko hakumvikana abaturage benshi bavuga ko ari inyubako gusa kubera kudatanga serivisi nziza y’ubuvuzi.
Mu cyerecyezo cy’ubukungu cy’u Rwanda cy’imyaka itanu iri imbere, NST2 harimo gahunda yo kubaka amavuriro yigenga kuri buri kagari kugira ngo abaturage bivurize hafi.
