Gicumbi: Ababyeyi binangira gutanga umusanzu mu bigo mbonezamikurire badindiza iyi gahunda

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gicumbi ntibarasobanukirwa neza akamaro ko gufasha ibigo mbonezamikurire (ECDs), bityo bikaba intandaro yo kudindira kw’iyi gahunda igamije gufasha abana gukura neza mu bwenge no mu mibereho.

Ibi byagarutsweho kuri uyu 24 Mutarama 2025 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibigo mbonezamikurire y’abana.

Hagaragajwe ko no mu bigo mbonezamikurire bibona inkunga itangwa n’ababyeyi bagerageza kwitanga, usanga idahagije kubera ko hari abandi babyeyi bigira ba ntibindeba kuri iyi ngingo.

Ibi bituma serivisi zitangirwa muri ibi bigo zitagenda nk’uko byifuzwa bigahungabanya iterambere ry’umwana muto nk’uko bigarukwaho na Niyonsenga Alphonsine ufite umwana w’imyaka itatu.

Niyonsenga avuga ko kwikubitiro we yahise asamira hejuru gahunda y’ibi bigo mbonezamikurire. Yagize ati: “Umwana wanjye nahise mujyanamo, kuko nabonaga asa n’uwigunze, mbese ubona ntagushabuka. Ariko ubu ni wa mwana uzi gufata mu mutwe uturirimbo bigishwa, kugira isuku ndetse asigaye agira n’umuhate wo kurya.”

Yakomeje asaba ababyeyi bagenzi be guha agaciro amarerero kubera ko azagirira akamaro abana babo.

Niyonsenga kandi anasaba ubuyobozi kujya bwegera abaturage inshuru nyunshi mu rwego rwo kubahindurira imyumvire bakarushaho kumenya agaciro k’abana babo.

Uwitwa Mbonigaba Simeon yunze mu rya Niyonsenga agira ati:”Nubwo ndi umugabo ariko nahise mbona ibyiza by’amarerero ku bana banjye kuko impinduka zihita zigaragara ku mwana wagannye amarerero.”

Madamu Uwera Parfaite, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashima ababyeyi bumva agaciro k’amarerero ariko akanenga byimazeyo ababyeyi batayaha agaciro, ari naho ahera abasaba guhindura iyo myumvire.

Yagize ati:”Turashima ababyeyi bagize ibyabo iyi gahunda ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa. Aha rero ndangira ngo nsabe ababyeyi batumva neza iyi gahunda guhinduka bakayigira iyabo.”

Visi Mayor wa Gicumbi, Uwera Parfaite agaburira abana bo mu kigo mbonezamikurire cya Kageyo

Abareberera ibi bigo basaba leta gukomeza ubukangurambaga ndetse n’ibihano bihamye ku babyeyi bateshuka ku nshingano zabo, kugira ngo gahunda y’ibigo mbonezamikurire igere ku ntego zayo.

Umunsi mpuzamahanga w’ibigo mbonezamikurire y’abana mu karere ka Gicumbi, wizihirijwe mu murenge wa Kageyo ku nsanganyamatsiko igira iti:”umwana wanjye, Ishema ryanjye.”