Ni iki cyatumye amagare aha abanyarwanda ibyishimo by’akanya gato?

Tour du Rwanda ni rimwe mu marushanwa mpuzamahanga y’amagare amaze kumenyekana cyane ku mugabane wa Afurika.

Ibihugu hafi makumyabiri buri mwaka biba bifite amakipe abihagarariye muri iri rushanwa rimara icyumweru rizenguruka igihugu cyose.

Ni irushanwa ryagiye riha abakunzi ba siporo ibyishimo, ku buryo batekereje ko rishobora kubaha ibyo bari baraburiye mu y’indi mikino nk’umupira w’amaguru, imikino y’intoki nka Basketball n’iyindi.

Ibyishimo by’ Abanyarwanda byatangiye mu 2014, ubwo Ndayisenga Valens, yegukanaga iri rushanwa, ndetse mu 2015 na none ryegukanwa n’umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana.

Muri 2016 Valens Ndayisenga yaritwaye ku nshuro ya kabiri, hanyuma Areruya Joseph aritwara mu 2017.

Uwashoje ibi byishimo byo gutwara Tour Du Rwanda, ni Mugisha Samuel wayitwaye mu 2018.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, hashize hafi imyaka irindwi gutwara agace k’irushanwa ubwabyo ari ingorabahizi ku banyarwanda.

Uyu munsi, bigeze aho no kuza mu myanya myiza itanga ibihembo bisigaye ari nk’inzozi ku bakinnyi b’abanyarwanda.

Icyo abafana b’amagare bishimiraga icyo gihe

Mu mihanda itandukanye mu gihugu abaturage babaga buzuye baje kwihera ijisho kuko babaga bizeye ko umunyarwanda ari imbere bikaba akarusho iyo bageraga mu turere abo bakinnyi bavukamo.

By’umwihariko, abakinnyi b’abanyarwanda bashoboraga kwigaragaza aho abandi bananiwe.

Urugero ni nk’umuhanda utajya ubura muri iri rushanwa uzwi nko kwa Mutwe mu Mujyi wa Kigali.  Iyo abakinnyi b’abanyarwanda bageraga hano babaga bategerejwe n’abantu benshi ndetse bagatwara igare bazamuka muri uyu muhanda abaturage babari inyuma, byabaga ari ibyishimo byinshi ku bakinnyi ndetse n’abafana. 

Mu gihe cyo gutangaza imihanda izakoreshwa buri muturage yabaga ategereje kumva ko mu karere atuyemo ayo magare azahanyura bityo n’abaturage batangira kumenya uwo mukino bitewe n’uko bumvagamo amazina y’abanyarwanda babategerejeho kwitwara neza.

Mu 2019, iri rushanwa ryashyizwe ku rwego rwa 2.1 maze ibintu bihindura isura.

Zimwe mu mpamvu zatumye amagare atanga ibyishimo by’igihe gito zivigwa harimo amakosa mu miyoborere.

Mu Ukuboza 2019 nibwo Bayingana Aimable wari umaze imyaka 11 ayobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare na komite ye beguye.

Ni komite yagiye ishinjwa amakosa atandukanye harimo, gukoresha umutungo nabi, kudaha agaciro abakinnyi n’abakinnye uyu mukino ndetse no kuyoboza igitugu.

Iyi komite imaze kwegura hatowe Murenzi Abdallah ngo asoze manda y’abo asimbuye, maze koko arayisoza, ndetse anatorerwa indi ku wa 11 Kamena 2022.

Nyuma y’igihe gito nawe yahise yegura maze ibibazo bikomeza kwiyongera.

Abakinnyi b’amagare kandi bavuga ko amarushanwa adahagije, aho usanga abakinnyi mpuzamahanga bamara igihe kinini batabona iyo mikino.

Byageze n’aho aba bakinnyi batakiyitabira cyane amarushanwa yo hanze y’igihugu  nk’uko byahoze, ibyo bikaba ari bimwe mu byo abakurikiranira hafi uyu mukino, bemeza ko bituma uyu mukino utagitanga ibyishimo.

Hagati aho, abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda bibaza irengero ry’abakinnyi bamwe na bamwe bakinnye uyu mukino bakanawitangira ariko ubu bakaba nta gikorwa na kimwe cyerekeye uyu mukino bagaragaramo.

Abo barimo Ndayisenga Valens, Hadi Janvier ndetse na  Nsengimana Bosco.

N’ubwo abanyarwanda bagitegereje igihe ibyishimo bizagarukira muri uyu mukino, u Rwanda ruzakira imikino ya shampiyona y’isi muri Nzeri uyu mwaka.

Biracyagorana

Bamwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare babwiye itangazamakuru ko ubu badafite amagare agezweho yo gukoresha ajyanye n’igihe tugezemo.

Uwitwa Munyaneza Didier avuga ko n’uyu mwaka, bishobora kuzakomeza kugorana.

Yavuze ko n’ubwo bitegura gukina Tour du Rwanda 2025, kugeza ubu batazi niba bazahabwa amagare mashya yo gukoresha mu isiganwa, kuko ayo bafite ubu atajyanye n’igihe.

Icyakora, mu mwiherero wabaye kuwa 8-9 Ugushyingo 2024, hatowe komite ihagarariye abakinnyi, izajya igaragaza ibibazo abakinnyi bahura na byo, ikabimenyesha FERWACY, ibyo idashoboye gukemura ikabimenyesha abafatanyabikorwa harimo na Minisiteri.