Bamwe mu borozi bo mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bari mu bibazo bikomeye nyuma y’uko bakumirirwe ku mwararo utandukanya u Rwanda na Uganda, bikabaviramo kuba inka zabo zikomeje kwicwa n’umwuma.
Aborozi bifuza ubufasha bwihuse mu kubona aho bashora inka zabo kugira ngo bagabanye ingaruka z’umwuma no kutabasha kubona amazi ahagije yo kuhira inka.
Mugabo John, umwe mu borozi bo muri uyu murenge, avuga ko mu gihe cyashize, inka ze zafashwe kubera gushaka aho zishokera, yishyura amafaranga agera kuri miliyoni 2 kugira ngo azisubizwe. Yagize ati: “Ubu nkanjye ndivuga ubwanjye, inka zarafashwe ngo zirazerera, narishye miliyoni 2.Leta yari yaratwemereye gushorayo inka, ariko ubu nta nka nimwe ihacaracara.”
Mugabo kandi yagaragaje ko kuba batorerwa kujya gushora inka zabo mu cyambu ari umutwaro ukomeye kuri bo.
Yifuza ko Leta yafasha aborozi kubona amazi yo kuhira inka zabo, by’umwihariko byumwihariko bakaba bakubakirwa amadamu shiti kuko ngo byabafasha kubona amazi mu buryo bworoshye. Ati: “batwubakiye amadamu y’amazi byadufasha cyangwa se bakadukomorera kuko kuva iwanjye jya kucyambu ni metero 300.Inzira ya Leta nibayifungure.”
Ndamage Andrew, umuyobozi w’Umurenge wa Musheri, avuga ko ikibazo cy’amazi ari kimwe mu bibazo by’ingutu aborozi bahura na byo. Avuga ko bagiye gukomorerwa mu kubona amazi, kuko kubona amazi ahagije mu mafamu yabo ari indi nzitizi ikomeye.
Yagize ati: “Abaturage ntibakumve ko bakorerwa ibintu byose, iyo amazi ashize akwiye gufata amazi yimvura akayabika mu madamu, ariko ntanubwo turikubuza aborozi gushora kumuvumba, kuko byaterwaga n’uburwayi kandi ntibugihari.”
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi, aborozi benshi basabwa kororera mu biraro, nk’uko Ndamage abivuga. Nubwo hari intambwe zifatwa, aborozi benshi bavuga ko batabasha kubona amazi mu mafamu yabo, ndetse no kwigondera amafaranga ibihumbi 60 ya buri cyumweru yo gutumiza imodoka izana amazi mu madamu shiti bashyiriweho.
