Ninde uzaba Papa w’ejo hazaza? Abakaridinari bashobora gusimbura Papa Fransisiko

Mu gihe Papa Fransisiko akomeje kuba mu bitaro arwariyemo umusonga, benshi baribaza uwazayobora Vatikani ndetse na Kiliziya Gatolika ku Isi mu bihe biri imbere.

Papa wa 266 wa kiliziya gatolika, yagiye mu bitaro ku ya 10 Gashyantare, nubwo vatikani yatangaje ko papa w’imyaka 88 ukomoka muri Argentine ubuzima bwe buri kugenda bumera neza kuruta uko ejo bwari bumeze, kuko yahawe amaraso n’umwuka, urugamba akomeje kurwana rw’ubuzima bwe rurateza kwibaza ku uzamusimbura.

Papa Fransisiko, wabaye papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo, yayoboye Kiliziya gaturika kuva mu 2013. Ibibazo by’ubuzima bwe byateje impungenge ku bushobozi afite bwo gukomeza mu nshingano ze, bituma benshi bibaza uzatera ikirenge ke mu gihe yaba yeguye ku nshingano ze bitewe ni zo mpamvu z’ubuzima.

Ni muri urwo rwego, ICK News yaguteguriye amazina y’abakardinali bamaze kumenyekana nkabaza imbere bashobora kuzavamo uhabwa inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi mu gihe yaba atakiri Papa Fransisiko.

Kuva mu 1378, aba Papa batoranywa mu nama y’abakaridinali, ibizwi nka “conclave of cardinals” kandi abatarengeje imyaka 80 ni bo bonyine bashobora gutora. Gusa Abakaridinali barengeje imyaka 80 na bo bashobora gutorwamo papa, nubwo bo badatora. Conclave rero ni igikorwa gikomeye cyane, aho abakaridinari bateranira muri shapeli ya Sistine kugirango batore Papa usimbura uwuba asanzwe yarariho.

Abakaridinali batanu bari imbere mu bashobora gukurwamo uzaba Papa mu bihe biri imbere

Karidinali Pietro Parolin

Nk’umunyamabanga wa leta wa Vatikani kuva mu 2013, Parolin w’imyaka 70, ukomoka muri Veneto mu Butaliyani, ni we mukaridinali uza imbere mu nama y’abatora.

Parolin amaze igihe kinini afatwa nk’umuntu w’inyamibwa i Vatican. Yagizwe umukaridinari mu 2014 kandi afatwa nk’umukandida ukomeye wo gukomeza umurage wa Papa Fransisko.

Karidinali Peter Erdö

Uyu munya Hongiriya w’imyaka 72 y’amavuko yahoze ari perezida w’inama y’Abepiskopi y’Uburayi, Kardinali Erdő kandi ni Arkiyepiskopi wa Esztergom-Budapest muri Hongiriya.

Yagizwe umukaridinali mu 2003 na Papa Yohani Pawulo wa II.

Karidinali Luis Antonio Tagle

Umwe mu bakandida bakomeye muri Aziya ni Karidinali Luis Antonio Tagle ukomoka muri Philippines. Ku myaka 66, Tagle azwiho uburyo ashyira imbere imiyoborere ya gishumba no kuba ahuje imitekerereze na Papa Fransisko mu guharanira impinduka. Yabanje kuba Arkiyepiskopi wa Manila kuva mu 2011 kugeza 2019 mbere yo kugirwa Perefe w’inama yivugabutumwa ku bakiristu. Muri 2020, yagizwe umukaridinari w’umwepiskopi, bigaragaza uruhare rwe mu miyoborere ya Kiliziya.

Tagle aramutse atowe, yaba abaye Papa wa mbere ukomoka muri Aziya, ibintu bidakunze kuba muri Kiliziya Gaturika.

Karidinali Matteo Zuppi

Karidinali Zuppi ufatwa nk’ukundwa na Papa Fransisko, ni perezida w’inama y’abepiskopi mu Butaliyani kuva muri Gicurasi 2022 ndetse akanaba Arkiyepiskopi wa Bolgna mu Butaliyani

Uyu Mutaliyani w’imyaka 69 yagizwe umukaridinari na Papa Francisiko mu 2019 kandi kuva ubwo yagiye yoherezwa na Papa mu ngendo nyinshi ku isi. Muri izo ngendo twavuga nk’izo yagiyemo mu butumwa bw’amahoro muri Ukraine aho yahuye na perezida Volodymyr Zelensky, ndetse no muri Amerika guhura na Joe Biden wahoze ari perezida.

Karidinali Raymond Leo Burke

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntizigeze zigira umu Papa nta rimwe, ariko Karidinali Raymond Burke, abonwa nk’umukandida ukomeye watorwamo Papa. Burke wahoze ari Arkiyepiskopi wa St.Louis, azwiho ku kunenga amavugurura ya Papa Fransisko ajyanye n’ishyingirwa, kuringaniza imbyaro, ndetse n’ayarebana n’abahuje ibitsina (LGBTQ +).

Burke yagizwe umukaridinari na Papa Benedigito wa XVI mu 2010.