Nyagatare: Aba DASSO 50 bashya basabwe kuba intangarugero mu kazi

Ejo ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025, Ubuyozi bw’Akarere ka Nyagatare bwakiriye ku mugaragaro abakozi bashya 50 b’Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano(DASSO) nyuma yo kuva mu mahugurwa y’amezi atatu aho biyemeje kurinda umutekano w’abaturage ndetse no gukumira ibyaha.

Gasana Stephen Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yashimiye abo bakozi ku cyemezo cy’ubwitange bafashe cyo kwinjira mu kazi k’uburinzi.

Yagize ati: “Uyu munsi n’intambwe ikomeye ku karere kacu kuko twakiriye abakozi bashya 50 baje kudufasha mu kazi ko gucunga umutekano. Kuba mweretse Igihugu cyanyu ubwitange mukemera kuba DASSO, bisobanuye ko mwiyemeje kurangwa n’ubunyangamugayo, umurava n’ikinyabupfura mu kazi.”

Meya Gasana yakomeje abasaba kuzarangwa n’ ishusho nziza mu mibanire n’abaturage.

Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yasabye ba DASSO bashya kuzuza neza inshingano zabo

Ati: “Abaturage bazajya bababona nk’intwari zibahora hafi, zibaha icyizere kandi zibatoza gukunda amahoro.”

Ku ruhande rwe, Lt. Col. Mutagomwa Emmanuel, Uhagarariye Ingabo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, yibukije ko umutekano ari umusingi w’iterambere ry’Igihugu bityo ko kuba akarere kabonye aba DASSO, ari amahirwe n’inyongera ku nzego zishinzwe umutekano.

Ati”Tubitezeho umurava, ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo abaturage barusheho kwizera ababacungira umutekano.”

Kugeza ubu, akarere ka Nyagatare gafite Aba DASSO 175 barimo abagore 35 n’abagabo 140.