Leta y’u Burundi yategetse ko David Leyssens, wari uhagarariye Enabel – ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe ubufatanye mu iterambere – asohoka mu gihugu bitarenze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko uyu muyobozi ashyize ku mbuga nkoranyambaga inkuru y’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo The Continent yavugaga ibibazo by’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’uburyo bisigaye bicuruzwa mu ibanga (black market) mu Burundi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yahise yamagana icyo cyemezo, ivuga ko kitajyanye n’ingano y’ikosa ryakozwe”, kuko ngo ayo magambo yashyizwe hanze ku giti cye, atari mu izina ry’akazi ke.
Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles yahise ahamagarwa ngo asobanure.
Ku ruhande rwa Enabel, abakozi basaga ijana bari bakorera mu Burundi, basigaye mu rujijo. Nk’uko bitangazwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Ishami ryayo muri Afurika, Umuyobozi mukuru wa Enabel i Bruxelles, Jean Van Wetter, yavuze ko nta bimenyetso byari byerekana ko hashobora kuba ikibazo hagati ya Leta y’u Burundi n’ikigo cyabo.
Ati “Twari dufite ibikorwa bigenda neza, haba mu gufasha inzego za Leta mu miyoborere no kubaka ubushobozi, haba mu mishinga y’ibikorwaremezo nko gusana ibigo nderabuzima mu cyaro no kuvugurura ibikorwa by’ubuhinzi. Byose byari bigamije iterambere ry’abaturage.”
Kuri ubu, Enabel yashyizeho umuyobozi w’agateganyo kugira ngo ibikorwa bikomeze, ariko David Leyssens yasabwe guhita asubira mu Bubiligi mu masaha 48.
N’ubwo imyaka ibaye myinshi u Burundi bwigenze bukava mu maboko y’umukoloni, u Bubiligi buracyari mu baterankunga bakomeye b’u Burundi bijyanye n’uko abaturage b’u Burundi bakiri mu bukene, kuko imibare ya Banki y’Isi yo muri 2020 yagaragazaga ko abarundi bagera kuri 61% bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Muri Mata uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yari yagiriye uruzinduko i Bujumbura mu rwego rwo gushimangira ubu bufatanye.
Icyemezo cyo kwirukana uhagarariye Enabel cyafashwe nk’ibitunguranye, kuko nta mpamvu zifatika zagaragajwe uretse iyo nyandiko yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Abasesenguzi basanga iki gikorwa gishobora gusiga icyuho mu bikorwa by’iterambere mu Burundi, ndetse kikanongera igitutu mu mubano hagati ya Bujumbura na Bruxelles.
