Nyagatare: 15 bakekwaho kwiba moto bakajya kuzigurisha muri Uganda beretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 15 bakekwaho kuba bajyaga biba moto bakajya kuzigurisha mu Gihugu cya Uganda.

Iki gikorwa cyabereye ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rya Nyagatare, aho polisi ivuga ko abakekwaho ubu bujura bajyaga bifashisha intwaro gakondo zirimo imihoro ku buryo hari n’abakomerekejwe mbere yo kwibwa.

Abibwe moto zabo mu bihe bitandukanye barimo Uzabakiriho Faustin utuye mu murenge wa Mimuri muri Nyagatare, na Dusabimana Isaie utuye mu Murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi.

Mu gusobanura uko yibwe moto, Uzabakiriho yagize ati “Naringeze ahantu h’agakuku, baraza baransumira, barampirika, bankura kuri moto, bankubita ikintu mera nk’utaye ubwenge. Nyuma y’ibyo banjugunye mu ishyamba, baranigagura, bankuramo ipantalo bayimpambiriza ku giti, umukandara bawunzirikisha amaguru.”

Dusabimana Isaie we avuga ko yasabwe lift (urugendo rutishyuwe) gusa mu gihe agiye guhagarara ngo uwamusabye lift aveho hahita haza abandi bayimukuraho bamujyana mu murima w’ibigori ndetse ngo bagiye kumutera icyuma agifatisha ikiganza kiramukata. Icyo gihe ngo baramuretse ariko bamusaba guceceka cyangwa bakazamucecekesha.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Boniface Rutingaka avuga ko polisi yafashe aba bakekwaho ubu bujura mu Ugushyingo 2024.

Ati “Guhera mumpera z’umwaka ushize mu kwa 11, twatangiye kubona amakuru y’ubujura bwa moto muri Gicumbi, mu Murenge wa Rukomo, na hano muri Nyagatare tuza kumenya ko baziba bakazihererakanya tukaziburira irengero zajyanywe mu gihugu cy’abaturanyi.

Akomeza agira ati “Twatangiye iperereza no gushaka amakuru mu kurengera inyungu z’umuturage. Bakoreshaga uburyo butandukanye burimo gutobora inzu bagakuramo moto, bakayambura plaque bakayitwara nta plaque ku buryo bigorana kuyimenya. Hari n’ababasangaga mu mirima no mu byanya bororeramo bakabaniga bakazitwara.”

ACP Rutikanga yongeraho ko hari n’abazaga nk’abagenzi bikarangira bibye umuntu moto.

Ati “Muri ayo mezi 3 twagiye dukurikirana ngo tumenye ubwo buryo. Muri 15 bashobora kuba bataziranye ariko hari ubahuza ubazi. Nta cyiza cy’ubujura, ni urubyiriko rukwiye gukora rukarya ibivuye mu maboko yabo.”

Mu bafashe, umukuru afite imyaka 40, abandi bafite hagati y’imyaka 25 na 30.

Muri moto 9 bikekwa ko zibwe zikajyanywa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, 4 muri zo zaragarujwe zihabwa ba nyirazo.

Ingingo ya 169 mu gitabo y’amategeko ahana, ivuga umuntu wese wiba ikinyabiziga gifite moteri aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyona eshanu, ariko atarenze miliyoni icumi.