Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène yabwiye urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ko kurandura Ingengabitekerezo ya Jenoside ari urugendo rukomeje.
Minisitiri Bizimana yavuze ibi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Mutarama 2025, ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga igihumbi rwo mu turere tunyuranye tugize Intara y’Iburasirazuba mu gikorwa cyiswe “RUBYIRUKO MENYA AMATEKA YAWE”.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ibi biganiro byateguwe hagamijwe gufasha urubyiruko kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abenshi mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside.
Mu kuganiriza urubyiruko aya mateka, Minisitiri Bizimana avuga ko rukwiye kuvanamo amasomo yo kubaka igihugu no kukirinda ,ubumwe bw’abanyarwanda bukaba ihame koko ,ivangura n’amacakubiri bikajya mu mateka ariko bitari mu buzima bw’Abanyarwanda.
Minisitiri Jean Damascene yongeyeho ko ibi biganiro binakubiyemo kurwanya Ingengabitekezo ya Jenoside.
Kuba abana biga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bagera mu rugo bakigishwa ibindi, Minisitiri Bizimana avuga ko kwigisha bisaba guhozaho.
Ati “Ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi byarakomeje kugera no kumva z’abaruhukiye muri zo. Si urubyiruko gusa, ni bose muri rusange.”
Icyakora Minisitiri yahamije ko ibyaha bijyanye n’Ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda bigabanuka bijyanye n’uko hari itegeko rihana ibyaha bijyanye n’Igengabitekerezo ya Jenoside. Ati “Ariko, ntituzabyuka dusanga byagenze kuri zero, ntibyoroha kuyirandura ariko bizagerwaho.”
Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro ruvuga ko rwungikiyemo byinshi birimo no kurushaho kurwanya ingengabitekere ya Jenoside
Ishimwe Liliose avuga ko icyambere ari ugutangira amakuru ku gihe ku hakirangwa Ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo irwanywe kuko basobanukiwe ko aho twavuye ari habi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda ruri munsi y’imyaka 30, ruri ku kigero cya 65%. Ibi bifatwa nk’ikintu gikomeye , kuko uwaruyobya yaba yoretse igihugu.


