Kuva muri Kanama 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA cyatangiye kuvugurura ikiraro gihuza Uturere twa Nyabihu na Gakenke giherereye ku Kiruruma hagamijwe gukuraho impungenge z’uko cyatwarwa n’amazi mu gihe cy’imvura nyinshi.

Ni ikiraro kivuguruwe ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze imyaka ine kuko cyaherukaga kuvugururwa muri 2020 nyuma y’uko icyari kihasanzwe cyari cyatwawe n’ibiza byo muri Gicurasi 2020.

Mu kiganiro ICKNews yagiranye n’ubuyobozi bwa RTDA basobanuye impamvu yatumye bahitamo kongera kuvugurura iki kiraro kandi nta gihe kinini cyari kimaze.

bati” lmpamvu nyamukuru yatumye tuvugurura Ikiraro cya Kiruruma, ni ukugira ngo tugisimbuze icyari cyarubatswe by’agateganyo mu biza byabaye mu Ntara y’Uburengerazuba, cyane cyane mu bice bya Vunga mu mwaka wa 2020. Icyo gihe cyari cyubatswe by’agateganyo kugira ngo ubuhahirane hagati y’abaturage bukomeze nta nkomyi.”

RTDA bakomeza bavuga ko ikiraro kiri kubakwa kizaba gikomeye cyoroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane mu buryo burambye cyane ko byari byaragaragaye ko icyari cyarubatswe by’agateganyo amazi y’umugezi wa Mukungwa yajyaga agisatira mu gihe cy’imvura nyinshi.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kiraro izarangirana na Nzeri 2024, kikaba kizuzura gitwaye asanga miliyoni 380.000.0000 z’amafaranga y’u Rwanda.