Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, abana basaga ibihumbi 2000 bahagarariye abandi bo mu turere twose tw’u Rwanda basoje Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yari ibaye ku nshuro ya 17.

Ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ejo ni Njye’, iyi nama y’iminsi itatu yabereye mu Karere ka Huye aho yasojwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée

Ubutumwa Minisitiri Uwimana yageneye aba bana bwibanze ku kubasaba kudapfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha ahubwo bagaharanira kuzagira ejo heza kuko aricyo cyifuzo cy’u Rwanda.  

Ati “44,5% by’abaturage b’u Rwanda ni abana. Ndifuza ko abana bose bumva ko ejo h’u Rwanda ari bo hareba, buri wese yibaze kandi yifuze icyo yumva ashaka kuzaba, maze yisubize. Ejo ni njye Perezida, ni njye Minisitiri, ejo ni njye muganga mukuru mu bitaro, ejo ni njye mupilote muri RwandAir, ejo nzaba ndi guverineri cyangwa Jenerari mu ngabo z’u Rwanda….’’

Minisitiri Uwimana akomeza yibutsa abana ko kugira ngo ejo habo hazabe heza hari ibyo basabwa kwirinda.

Ati “Kugira ngo muzagere ku byo mwifuza, mwirinde inzoga n’ibiyobyabwenge, mwirinde ubuzererezi n’ubusambanyi, imikino y’amahirwe imwe bita ‘betting’ n’indi mico mibi, mwirinde ibigare, mwumvire abarezi n’abayobozi banyu, mwige cyane munasubire mu masomo yanyu, kandi munagire ikinyabupfura.’’

Minisitiri Uwimana yakiriwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Sebutege Ange

Mu biganiro byatanzwe, Kalimpinya Queen wahatanye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, akaba akina umukino wo gutwara imodoka, yaganirije abana ibyiza byo kugira intego no guharanira kugira inshuti nziza zikuyobora mu byiza kuko ari byo bifasha umuntu kugira icyo ageraho mu buzima.

Inama Nkuru y’Igihugu y’abana itegurwa na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’abafatanyabikorwa batandukanye, yitabirwa n’abana bahagarariye abandi ku rwego rw’umurenge n’akarere.

Iyi nama yatangiye gutegurwa muri 2004, iba igamije guha urubuga abana bagatanga ibitekerezo kuri gahunda z’igihugu no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Urugero rwa vuba ni urw’uko Inama nkuru y’igihugu y’abana iheruka yabereye mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, yagaragarijwemo ibitekerezo byitaweho mu gutegura Icyiciro cya kabiri cya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST2).