Nta Mpungenge-RAB irahumuriza abatarabona imvura ihagije

Mu Ukwakira 2024, nibwo mu gihugu hose hatangijwe igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2024/2025.

Icyakora, n’ubwo abahinzi bakanguriwe guhinga neza kugira ngo bazagire umusaruro uhagije, habaye imbogamizi z’imvura yaguye nabi muri iki gihembwe, ibyatumye ibihingwa bitazamuka neza.

Mu duce dutandukanye abahinzi bagiye bagaragaza ko ibihingwa bimwe byangiritse, ibindi ntibimere hakaba hari impungenge ko umusaruro wazaba mucye mu mpera z’iki gihembwe cy’ihinga A.

Mu kugerageza kumenya ishusho y’ubuhinzi n’uko ihinga rihagaze muri iki gihe, ICK News yasuye abahinzi bo mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Habimana Jean Marie wo mu kagari ka Kigu, mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke avuga ko bahinze bakererewe kubera gutegereza imvura bikaba byaratumye ibyo bahinze bimera insigane, ndetse ibindi ntibimere na busa.

Ati: “Habayeho ikibazo cy’izuba dutegereza imvura bituma duhinga dukererewe. Uko biri kose umusaruro ntabwo uzaba mwiza kubera ko bimwe byagiye bimera ibindi ntibimere.”

Naho Nyirabasinga Angelique utuye mu mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi, mu murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu we avuga ko kubera imvura yaguye nabi, ibishyimbo bahinze byarwaye ubusimba bakaba batizeye umusaruro uhagije.

Ati: “Kuba imvura itaragwiriye igihe naho iziye ikagwa nabi byatumye tubona ko hazaba inzara y’imyaka kuko nk’ibishyimbo twahinze byarwaye ubusimba. Ubu rero ntabwo tuzasarura nkuko byari bisanzwe bamwe muri twe tuzarumbya”.

Ibi kandi bigarukwaho na Rukundakuvuga Karoli wo mu mudugudu Buruba, akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga uvuga ko imvura yaguye mbere yabashutse ibyahinzwe mbere bikaba byarameze ariko ibyahinzwe bwa kabiri bikaba byaranze kuzamuka.

Ati “Mu kavura kadushutse mbere, bamwe twarahinze biramera ariko ibindi byahezemo. Ikibazo cyabaye ikirere kuko yaguye itinze bituma natwe dutangira dutinze”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Dr Ndabamenye Telesphore avuga ko kuba harabayeho isigana ryo guhinga nta kibazo bizatera kuko n’ubusanzwe ibihingwa bidatererwa rimwe.

Ndabamenye avuga ko mu guhinga bahereye ku bihingwa bimara igihe mu murima kandi bigategereza imvura nyinshi. Nyamara, n’ibindi byera vuba kandi bidakenera imvura nyinshi nabyo birimo kurangiza guterwa.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko ubu ikigiye gukorwa ari ukubagara no kurwanya indwara n’ibyonnyi ndetse banatere umuti kandi abaturage bakazafashwa kugira ngo umusaruro uboneke.

Anavuga kandi ko nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuko hakiri amezi abiri y’imvura kuko imvura igomba kuzagera mu kwezi k’Ukuboza kandi hari icyizere ko umusaruro uzaboneka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) gitangaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga, ubuso bw’ubutaka buhingwaho bwari bwarateguwe ku kigero cya 99%.

Biteganijwe ko muri iki gihembwe hagomba guhingwa ubutaka buhuje ku bihingwa byatoranijwe bungana na hegitari ibihumbi 802,637.

Hari kandi na hegitari 8,491 z’imboga, hegitari 8,078 z’ingano, ndetse na hegitari 361,901 z’ibishyimbo.

Hazaterwa kandi hegitari 7,305 za soya, hegitari 59,453 z’ibirayi, hegitari 16,605 z’umuceli na hegitari 66,426 z’imyumbati.

Ikigo cy’igihugu y’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kigaragaza ko imvura y’umuhindo 2024 izacika mu hagati ya tariki 10 na 20 Ukuboza 2024.

Meteo kandi igaragaza ko imvura itegenijwe muri uyu muhindo iri ku gipimo kiri hagati ya milimetero 300 na 400 mu mujyi wa Kigali, mm 500 na 700 mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru, mm 300 na 600 mu Ntara y’Amajyepfo, mm 300 na 400 mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba hateganijwe imvura iri ku gipimo kiri hagati ya mm 400 na 700.

Meteo ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) basaba inzego zose za Leta, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, ibigo by’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abaturarwanda bose muri rusange ko bakwiriye gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zijyanye no gukumira ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere zirimo: kwirinda gukubitwa n’inkuba, kwirinda ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi, kwirinda ingaruka ziterwa n’amahindu.