Ikinyarwanda ni ururimi kavukire rw’Abanyarwanda rukaba ari na rwo rubahuza uko bangana.

Kuva i Burasirazuba ugana i Burengerazuba ndetse no kuva mu Majyepfo werekeza mu Majyaruguru, buri wese ashobora kumva mugenzi we nta musemuzi witabajwe.

Uwahimbye indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda ubwe agaragaza agaciro gakomeye ururimi rufite aho agira ati: “umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza.”

N’ubwo bimeze gutyo, Ikinyarwanda gikomeje kwangizwa n’ingeri zinyuranye z’abenerurimi ubwabo, harimo n’abakagombye kukibungabunga.

Ni ba nde bangiza Ikinyarwanda?

Abangiza Ikinyarwanda harimo urubyiruko, rurimo abadashaka kwiyungura amagambo y’Ikinyarwanda bakivanga n’izindi ndimi z’amahanga.

Abandi ni abagikoresha bagihindurira inyito, harimo nk’abakoresha amagambo nko ‘gutwika’, ariko bitavuga guha inkongi ikintu, cyangwa gukongeza, ahubwo bikaba bivuze gukora ikintu ku buryo bwemeza ababibonye.

Abanyamakuru nabo baza ku isonga mu bakomeje kugoreka ururimi by’umwihariko abakora mu mikino n’imyidagaduro.

Usanga bakoresha amagambo atandukanye nk’aho bagira bati “ikipe runaka yabashije gutsindwa.”

Mu by’ukuri, “kubasha” cyangwa “gushobora” bivuze kugera ku kintu wari ugambiriye kugeraho. Bityo rero, kuvuga ko umuntu yabashije gutsindwa, waba ushatse kwerekana ko ari byo yaharaniraga. 

Ibigo by’amashuri nabyo bitungwa agatoki, aho usanga bibuza abana kuvuga Ikinyarwanda igihe bari ku ishuri, ku buryo n’ukivuze ahabwa ibihano nko kwambikwa agafuka, akabuye n’ibindi.

Ibi rero biba bishobora gutera abana ipfunwe.

Ibi binajyana n’ababyeyi babuza abana babo kuvuga Ikinyarwanda mu rugo n’ahandi hose, bumva ko ari ishema kuba abana babo bavuga gusa indimi z’amahanga.

Abayobozi, nabo usanga rimwe na rimwe Ikinywanda bakivangamo indimi z’amahanga, bakagitesha umwimerere wacyo.

Aha ni kimwe n’abahanzi mu bihangano bya bo, ku buryo umuntu ashobora gutinya kumva indirimbo mu gihe ari kumwe n’abakuru, kuko amagambo aba acurikiranye, cyangwa se arimo imvugo itaboneye.

Ntitwakwibagirwa abavugabutumwa nabo bakunze kuvanga indimi cyangwa se bagakoresha amagambo afite inyito itari yo nk’aho bagira bati “Reka twakire umuvugabutumwa guturuka ku Kamonyi.”

Nshimiyimana Jean Marie Vianney, umwe mu bakora mu misango y’ubukwe nk’umusangiza w’amagambo avuga ko na bo mu kazi kabo iki kibazo gihari.

Akenshi abona ko bifite aho bihuriye no kwishongora.

Agira ati ”Kwica ururimi rwacu hazamo n’ubunebwe. Hari ubwo n’ayo magambo aba ahari ariko kubera ubunebwe bwo kudashaka kwiyungura, ugasanga umuntu agoretse imvugo. Icyakora hari n’ababikora gutyo ari ubwende, kugira ngo babafate nk’abahanga.”

Imwe mu mpamvu ituma bamwe mu Banyarwanda bashyira imbaraga mu gukoresha indimi z’amahanga cyangwa se bakagaragaza ubushake buke mu gukoresha neza Ikinyarwanda ni uko n’abatanga serivisi zinyuranye usanga hari hamwe bakira neza ndetse mu buryo bwihuse umuntu ubagannye akoresha ururimi rutari Ikinyarwanda.

Ibi, bigaragaza ko ko ururimi gakondo rw’Abanyarwanda rukomeje gutakaza icyubahiro rwagakwiye kuba rufite mu gihugu.

Uwera Marceline Ushinzwe kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangaciro mu Nteko y’Ururimi n’Umuco avuga ko imikoreshereze mibi y’Ikinyarwanda ibangamira ubwumvane.

Yagize ati “Abanyarwanda hejuru ya 70% bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda. Iyo ubwumvane butagenze neza ntabwo igisubizo cy’icyo washakaga ukibona kuko ubutumwa ntibutambuka.”

Kugeza ubu, avuga ko bakora ubukangurambaga mu byiciro byihariye by’Abanyarwanda, babakangurira kwiga no gukoresha neza ururimi gakondo.

Inzobere mu rurimi rw’Ikinyarwanda akaba n’umwalimu wigisha indimi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Dr. Nsengiyumva Emmanuel avuga ko Ikinyarwanda gifite ikibazo cy’izindi ndimi zirimo kukinjira mo.

Agira ati “Ntabwo navuga ko Ikinyarwanda kiri kugenda gikendera ahubwo kiragenda cyinjirwamo n’izindi ndimi ariko hakaba n’ubunebwe cyane cyane mu rubyiruko rudashaka kukimenya.”

Aha Dr. Nsengiyumva yibukije inzego zibifite mu nshingano n’Abanyarwanda muri rusange ko bakwiye gushyira ingufu mu rurimi gakondo kuko ari ingobyi y’umuco n’iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Ni ikibazo gikomeye abantu bakwiye guhagurukira, inzego zibishinzwe zigashyiramo imbaraga abantu bakibutswa ko ururimi gakondo rugomba kuvugwa, kwandikwa no gusomwa uko bikwiye. No mu bihugu biteye imbere nko mu mashuri makuru n’ayisumbuye usanga biga mu rurimi rwabo, ku buryo n’umunyamahanga ubagannye, na we yiga muri urwo rurimi.”

Abafitiye igishyika ururimi rw’Ikinyarwanda basaba ababishinzwe ko bategura ibiganiro binyuranye bikangurira Abanyarwanda kwita ku rurimi rwabo, ndetse no kurukoresha uko bikwiriye.