Noboa yatsinze amatora ya Perezida muri Ecuador

Perezida uri ku butegetsi muri Ecuador Daniel Noboa yatsinze bidasubirwayo icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Repubulika bikaba bivuze ko agiye kuyobora iki gihugu manda y’imyaka ine.

Noboa, uvuga ko intsinzi ye ari “amateka”, yari yaragiye ku bugutegetsi mu Ugushyingo 2023, ubwo yatsindaga amatora yibanze.

Kimwe mubyafashije Naboa kugera ku butegetsi ni uko yakunze kugaragara mu bikorwa byo guhashya udutsiko tw’abagizi ba nabi tumaze kwibasira iki gihugu cyo mu majyepfo ya Amerika.

Imibare yatangajwe n’Inama y’Igihugu ishinzwe amatora muri Ecuador, yerekanye ko Daniel Naboa yatsinze amatora ku buryo budashidikanywaho, kuko yagize amajwi 55.85% naho Gonzalez bari bahanganye agira 44.15%.

Akimara kubona ibyavuye mu ibarura ry’amajwi, Luisa González, yavuze ko atemera ibyavuye mu matora, ndetse avuga ko habaye uburiganya, nubwo nta bimenyetso bifatika yigeze agaragaza.

Uyu mugore kandi yanasabye ko amatora yasubirwamo, icyakora abashinzwe amatora bausabye ibimenyetso bigaragaza ko amajwi yibwe arabibura.

Ubwo yagezaga ijambo k’ubamushyigiye yagize ati “Mu izina ry’abaturage duhagarariye, ntitwemera ibyavuye mu matora byatangajwe n’Inama y’Igihugu ishinzwe Amatora (CNE), ntitwemera kandi ko abaturage bahisemo ibinyoma aho guhitamo ukuri, ko bahisemo urugomo aho guhitamo amahoro n’ubumwe.”

Mbere y’uko ibyavuye mu matora bya burundu bitangazwa, ibipimo byagaragazaga ko González na Naboa baryanaga isataburenge mu majwi.

Ubwo hatangazwaga ibyavuye mu matora Naboa yavuze ko iyi ari intsinzi ikomeye kuko kuba yaratowe n’abantu barenga miliyoni imwe ndetse n’umukurikiye mu majwi akaba amurusha amanota 10 ari ikimenyetso kidakwiye gushidikanywaho n’umuntu n’umwe ku watsinze amatora.

 Uretse ibyo kandi yakomeje avuga ko gutsinda amatora “Byagezweho binyuze ku bushake , kurwana n’imbaraga z’abagize  ikipe bakorana.”

Nyuma y’uko atorewe kuyobora iki gihugu, Naboa ahamya ko kimwe mu bintu agiye gushyiramo imbaraga ari ugukomeza kurwanya udutsiko tw’abacuruza ibiyobyabwenge kuko yatangiye gushyira ingabo mu mihanda no mu magereza, ndetse no kubaka gereza nshya zirinzwe ku rwego rwo hejuru.

Yatangaje ko azashora amafaranga menshi mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku bidukikije (renewable energy), kugira ngo adakomeza gushingira ku mazi (hydropower) gusa.

Mu minsi ishize, yabwiye BBC ko yifuza ko ingabo z’amahanga nk’izo muri Amerika n’u Burayi zamufasha guhangana n’ayo matsinda mu gihugu cye.

Naboa kandi ari no mu mugambi wo guhindura itegeko nshinga kugira ngo ibirindiro by’ingabo z’amahanga byongere kwemererwa gukorera muri Ecuador – ibintu byari byaraciwe mu gihe cya Perezida Rafael Correa, wahoze akorana bya hafi na González.

Abaturage ba Ecuador bo bavuga ko Perezida Naboa bamwitezeho kugabanya ubushomeri, ruswa, kuzamura ibikorwaremezo  ndetse n’urugomo bikunze kugaragara muri iki gihugu.

Kugeza ubu Daniel Naboa w’imyaka 37 afatwa nka perezida wa mbere ukiri muto ku isi hose ndetse akanaba uwambere muto uyoboye igihugu cya Ecuador.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.