Kirehe: Barishimira isanwa ry’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bo mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe barishimira ko urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’ababo rwasanwe nyuma y’imyaka irenga itandatu rwarasenywe n’ibiza.

Bamwe mu baganiriye na ICK News kuri iki Cyumweru, tariki 13 Mata 2025 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare, bavuga ko muri 2019 aribwo igisenge cy’uru rwibutso cyangijwe n’imvura.

Uru rwibutso rwari rwarasenywe n’imvura muri 2019

Nyuma y’ibyo biza ngo bagiye basaba ko uru rwibutso rusanwa rukongera kugira igisenge gitwikiriye imva nk’uko byahoze mbere, icyakora ngo Akarere ntikahise kabikora kuko kashakaga kurusana neza.

Léonard Katarihunga yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ndetse anavugako iyo baje kwibuka basanga abantu babo baruhukiye ahantu heza bituma bumva bishimye.

Ati “Akarere kabihagazeho mu kwibuka umwaka ushize, batwijeje ko uru rwibutso ruzubakwa neza, none uyu munsi wa none twishimiye ko urwibutso rumeze neza, abantu bacu bakaba baruhukiye ahantu heza, ni kimwe mu byakomeje imitima yacu muri iki gihe twibuka abacu.”

Maria Rose Mukakamana ati “Igihe abacu banyagiwe kirahagije ubu twishimiye ko baruhukiye ahantu heza, aho imvura itazongera kubanyagira, turashimira ubuyobozi bwiza bw’ igihugu.”

Icyakora, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko nubwo rwasanwe, hazanatekerezwa ku kuba rwakongerwaho n’inzu y’amateka ijyanye n’ibyabereye Nyabitare.

Perezida w’ Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Callixte Kabera nawe ashimira ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abafatanya bikorwa bako, batekereje ko ari ngombwa guhesha agaciro abarenga ibihumbi bine (4000) baruhukiye muri uru rwibutso.

Prof. Kabera akomeza asaba asaba ko uru rwibutso rukwiye gufatwa neza na buri wese, rukagirirwa isuku kugira ngo abaruhukiyemo barusheho guhabwa agaciro.

Ati “Mukomeze kuhagirira isuku, kugira ngo abifuza bose, kuza gusura ababo baruhukiye hano, bajye basanga ari ahantu heza.”

Imirimo yo gusana uru rwibutso rwa Nyabitare yatangiye muri Mutarama 2025 isoza muri Werurwe 2025. Aho rwubakiwe kuva hasi kugera hejuru, ruhabwa n’isakaro ndetse n’igipangu.

Uretse urwibutso rwa Nyabitare rushyinguyemo imibiri 4,763 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Nyarubuye ni naho hari urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye ruri ku rwego rw’Igihugu rushyinguyemo imibiri  y’abasaga ibihumbi 59,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.