Gabon: Oligui Nguema yatorewe kuba perezida

Gen. Brice Oligui Nguema, wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ali Bongo muri Kamena 2023, yatsinze amatora ya perezida yo ku wa Gatandatu n’amajwi 90.35%, nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora by’agateganyo kuri iki cyumweru.

Ibyavuye mu matora byashimangiye ubutegetsi bwa Nguema yari amazeho amezi 19 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwari bumaze ba imyaka irenga 50 bw’umuryango wa Bongo muri Gabon.

Uwari umukandida ukomeye kurusha abandi bahanganye na Nguema mu matora yari ahatanyemo abantu umunani ni Alain Claude Bilie By Nze, wari Minisitiri w’Intebe ku ngoma ya Perezida Ali Bongo.

Mu byavuye mu matora by’ageteganyo byagaragaje ko Nze, w’imyaka 57, yabonye 3.02% by’amajwi yose.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, Nguema yambaraga ingofero iriho interuro igira iti “Twubake Dufatanyije,” agaragaza ko ari intumwa y’impinduka ihagurukiye kurwanya ruswa no guhashya abayobozi b’ibihe bya kera bashinjwa ibitagenda.

Yasezeranyije guhindura ubukungu bushingiye cyane kuri peteroli, agateza imbere ubuhinzi, inganda n’ubukerarugendo mu gihugu, aho kimwe cya gatatu cy’abaturage kibayeho mu bukene.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abitabiriye amatora bangana na 70.40%, umubare uri hejuru cyane ugereranyije na 56.65% by’abatoye mu matora yo muri Kanama 2023 yabanjirije ihirikwa ry’ujbutegetsi.

Muri ayo matora, Bongo ni we watangajwe nk’uwatsinze ku nshuro ya gatatu, ariko abatavuga rumwe na we bamaganye ayo matora bavuga ko yuzuyemo uburiganya.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ryahise ribaho ako kanya nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitangajwe.

Intsinzi ya Nguema imuha manda y’imyaka irindwi n’umutungo wo guhangana na ruswa n’imiyoborere mibi yaranze igihe cya ba Bongo ku butegetsi.

Oligui Nguema wahoze ari mu mutwe w’ingabo zirinda perezida, yagaragaje ko akunzwe cyane mu baturage bishimiye gukuraho ubutegetsi bwa kera, aho yasezeranyije gukura igihugu mu burwayi bwari bwarangije isura ya Gabon.

Gabon ni igihugu cyo muri Afurika gikungahaye kuri peteroli n’ibiti, kibaba gifite abaturage bagera kuri miliyoni 2.5 gusa. Nubwo gifite uwo mutungo kamere, hafi 35% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, kuko umuturage abarirwa amadolari 2 ku munsi.