Kwibuka31: Hateguwe irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi n’abakinnyi ba Basketball

Ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko wa basketball mu rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Komite Olempike bateguye irushanwa ryo kwibuka abagize umuryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ryatumiwemo amakipe yo mu bihugu nka Uganda, Tanzania na Kenya.

Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino wa Basketball, riteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 23-27 Mata 2024.

Iri rushanwa rizakinwa hibukwa by’umwihariko abari abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bari bafite aho bahuriye n’umukino wa basketball.

Kugeza ubu abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana ni Ntarugera Emmanuel witwaga Gisembe, Rugamba Gustave, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel, Kabeho Augistin, Munyaneza Olivier, Nyirinkwaya Damien, Mutijima Theogene, Murenzi Jean Marie Vianney, Hitimana Nice, Mukotanyi Desire, Twagiramungu Felix, Mutarema Vedaste, Rutagengwa Jean Bosco, Kamanzi, Munyawera Raymond, Gatera Yves, Kabayiza Raymond, Florence, Esperance, Gasengayire Emma, Mugabo Jean Baptiste, Rutabana, Cyigenza Emmanuel, Christian, Rutare Pierre, Nshimayezu Esdras, Nzamwita Tharcisse, Siboyintore, na Masabo.

Iri rushanwa ryaherukaga kuba hagati ya tariki 19-20 Mata 2024, rikaba ryaregukanwe na APR BBC mu byiciro byombi, icy’abagabo n’abagore.

Kuri uyu nshuro amakipe yo mu Rwanda azitabira iri rushanwa ni ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Mu cyiciro cy’abagabo hazitabira APR, REG, Tigers, na Patriots  mu gihe mu cyiciro cy’abagore hazitabira Kepler, REG, APR, na IPRC-Huye. Amakipe azaturuka hanze y’u Rwanda ntabwo aratangazwa kugeza ubu.