Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yasabye ko imyigaragambyo rusange yamagana ibibazo by’ubukungu yahagarara, avuga ko guverinoma ye yiteguye kuganira n’abaturage kugira ngo bashake umuti wicyo kibazo.
Ibi yabitangaje ejo tariki 4 Kanama 2024, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu.
Ati “Abaturage banjye, cyane cyane urubyiruko, ndabumva neza ndumva ububabare n’umujinya ubatera gukora iyi myigaragambyo, kandi ndashaka kubizeza ko guverinoma yacu yiyemeje kumva no gukemura ibibazo by’abaturage bacu.”
Yakomeje avuga ko batareberera ngo urugomo rwangize igihugu cyabo.
Iyi myigaragambyo yiganjemo urubyiruko yatangiye mu cyumweru gishize hagamijwe kwamagana ikibazo cy’ubuzima buhenze ndetse no gusaba guverinoma gukora neza, aho basaba ko igiciro cya peteroli kigabanywa ndetse n’amafaranga y’amashanyarazi akagabanywa.
Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu ‘Amnesty International-Nigeria’ uvuga ko nibura abantu 13 bamaze kugwa mu mirwano ishyamiranyije abigaragambya na polisi gusa Polisi ya Nigeria yahakanye aya makuru, ivuga ko abantu barindwi aribo bamaze kwemezwa ko bapfuye.
Umuvugizi wa polisi, Olumuyiwa Adejobi, we avuga ko abantu bane bishwe n’iturika ry’igisasu gishobora kuba cyaratewe n’umutwe w’iterabwoba Boko Haram mu myigaragambyo yabereye muri leta ya Borno, babiri bagonzwe n’imodoka, undi umwe akaba yararashwe n’umuzamu mu gihe abigaragambya bari biraye mu iduka muri leta ya Kebbi.
Imyaka hafi 30 irashize abanya-Nigeria bahura n’ibibazo by’ubukungu gusa nyuma y’uko Tinubu akuyeho itegeko ryagabanyaga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kandi agatangaza izindi mpinduka kuva yagera ku butegetsi muri Gicurasi 2023, ibipimo by’ibiciro by’ibirimbwa n’izindi serivisi zo mu gihugu byarazamutse.
Tinubu yagaragaje ko izo mpinduka ari ngombwa kugira ngo igihugu cyinjize amafaranga menshi no gukurura ishoramari ry’amahanga, asaba abaturage ko badakwiriye gusubiza inyuma ubukungu.