AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Bangladesh: Minisitiri w’intebe Sheihk Hasina yeguye

Nyuma y’uko mu gihugu cya Bangladesh mu murwa mukuru Dhaka hatangiye imyiragambyo yatangijwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Dhakar basaba Minisitiri w’intebe ko yakwegura, kuri uyu wa 5 Kanama 2024 Minisitiri w’intebe wa Bangladesh, Sheihk Hasina, yamaze kwegura.

Sheihk Hasina Yeguye kubera ko abigaragambya bari bamaze gutera urugo rwe kandi bari benshi cyane ku buryo polisi yabuze uko ibahagarika.

Uko kwegura kwa Minisitiri w’intebe byatangajwe na Jenerali Waker-uz-Zaman, umuyobozi mukuru w’ingabo za Bangladesh.

Kuba byatangajwe na Jenerali Waker-uz-Zaman byateye urujijo kuko bamwe bibaza niba ari ukwegura koko cyangwa se niba ari Coup d’état.  

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Bangladesh, Umugaba mukuru w’ingabo, Jenerali Waker-Uz-Zaman, yatangaje ko igihugu kigiye kuyoborwa na guverinoma y’inzibacyuho, asaba abantu gutuza.

Hasina, wayoboye igihugu hafi imyaka 20, bivugwa ko kuri ubu yamaze guhunga igihugu.

Kugeza ubu, abantu 300 bamaze kugwa mu midugararo yadutse muri iki gihugu mu gihe abandi ibihumbi bafunzwe. Ni myigaragambyo yatewe n’uburakari bw’abaturage ku miyoborere ya Sheikh Hasina, hashingiwe ku bibazo bitandukanye birimo ubukungu bumeze nabi, iterabwoba, n’ubutegetsi bwitwara nabi mu miyoborere y’igihugu.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide