AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Kuva muri ECOWAS kwa Mali biteje ibibazo abaturage bayo baba muri Côte d’Ivoire

Itsinda ry’Abanya-Mali baba muri Côte d’Ivoire ryateraniye i Abidjan kuri iki cyumweru cy’italiki 04 Kanama 2024 kugira ngo bagaragaze ko batemera gahunda ya Mali yo kuva mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) mu kwezi kwa Mutarama 2025.

Abanya-Mali bagera kuri miliyoni eshatu baba kandi bakorera muri Côte d’Ivoire bahangayikishijwe n’ahazaza habo mu gihe icyemezo cy’ubutegetsi bwa gisirikare mu gihugu cya Mali kizashyirwa mu bikorwa.

Amadou Kodjo, umuyobozi w’itsinda ry’Abanya-Mali muri Côte d’Ivoire, yagaragaje impungenge zabo, agira ati: “Niba Mali ivuye muri ECOWAS, twe duhabwa amafaranga akomoka ku mirimo itandukanye yo gushakisha nko gusunika amagare kugira ngo tubeho tuzahura n’ikibazo cyo kubona ibyangombwa byo gutura muri Côte d’Ivoire, kuko kugirango ubo icyo cyangombwa hano muri Cote d’Ivoire bihagaze hagati y’amafaranga 400.000 na 500.000 CFA bingana n’amadolari abarirwa hagati ya 665-832. Tuzabaho dute kandi ko twohereze amafaranga mu miryango yacu ituye muri Mali?”. Ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali bufitanye ikibazo na ECOWAS, kuko ihora ibasaba gukora amatora ya perezida no kugarura y’itegeko nshinga.

Sekou Maiga, uhagarariye iryo tsinda na we yagaragaje ko diaspora y’Abanya-Mali ifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu. Yanagaragaje impungenge ku ngaruka zishobora kugera kuri diaspora mu gihe Mali yaba yivanye muri uyu muryango.

Sekou Maiga uhagarariye itsinda ry’abanya Mali baba muri Cote d’Ivoire

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Colonel Assimi Goita bwatangaje bwikuye muri uyu muryango, byongeye kandi ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali bwafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano y’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru y’iki gihugu.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide