Impanuka, indwara, […] ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu abura urugingo rw’umubiri yari asanganywe.
Akenshi iyo umuntu atakaje urugingo hari igihe ahabwa insimburangingo cyangwa agahabwa inyunganirangingo.
Nubwo ijisho nk’ijisho na nsimburangingo rigira ariko hari bimwe mu bice byaryo bishobora gusimbuzwa bijyanye n’aho ikoranabuhanga mu buvuzi rigeze.
Kimwe muri ibyo bice bishobora gusimbuzwa ni ‘Imboni’.
Uti birashoboka se? izo mboni ziva he? Zikora nk’izindi?
Iki kibazo cyasubijwe na Dr. Nziyomaze Elie, inzobere mu buvuzi bw’amaso ukorera ku bitaro by’amaso bya Kabgayi.
Muganga Nziyomaze avuga ko gusimbuza imboni biri mu gice cyo kubaga ijisho bishobora gurwa bitewe n’impamvu zinyuranye.
Dr. Nziyomaze avuga ko imboni zikoreshwa nk’insimburangingo ari iz’abandi bantu.
Ati “Hashyirwamo imboni y’undi muntu. Ni nk’uko umuntu ahabwa impyiko, umwijima […] Imboni nazo zitangwa n’abantu mbere yo gupfa agasiga yemeye ko imboni ye yazahabwa abandi bantu bayikeneye.”
Ibi nibyo Dr. Nziyomaze ashingiraho asaba n’Abanyarwanda gutangira kugira umuco wo gutanga bimwe mu bice by’imibiri yabo nk’imboni mu gihe umuntu yapfuye bikaba byakwifashishwa n’ababikeneye.
Akomeza avuga ko kugeza ubu imboni bakoresha ari iziba zaturutse mu bindi bihugu by’amahanga.
Ati “Uyu munsi dutanga imboni zaturutse hanze ku buryo bihenze kuko ziboneka gake ugereranyije n’ababa bazikeneye. Natwe umuco wakagombye kujya mu Banyarwanda ku buryo umuntu mbere yo kwitaba Imana atanga uburenganzira bw’uko imboni ye yazakoreshwa.”
Ubundi kuko imboni ari ingenzi ku jisho?
Dr. Nziyomaze avuga ko akantu gasa n’umukara tubona mu jisho atari yo mboni kuko imboni ari akarahure kabonerana umuntu aremeramo. Ati “Ako tubona k’umukara ni ‘Iris’ iba iri inyuma y’imboni.”
Akomeza asobanura ko imboni ari ingenzi kuko “Imboni ifasha urumuri rujya ku kintu binyuze mu kohereza imirasire ku ndiba y’ijisho kugira ngo iyihindure bize gutanga ishusho.”
Ubundi imboni ikurikirwa na ‘Iris’ noneho inyuma niho hari igice cy’ijisho gifatwa n’ishyaza.
Agasimbura ishaza yo ni insimburangingo ikorerwa mu ruganda bitandukanye n’imboni.