Nigeria: Abanyeshuri 15 barokotse igitero cyagabwe ku kigo cy’imfubyi

Abanyeshuri 15 batabawe nyuma y’igitero cyagabwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro ku kigo cy’ishuri cy’imfubyi cya Dohallukitab Group of Schools giherereye mu gace ka Lokoja, umurwa mukuru wa Leta ya Kogi, muri Nigeria.

Icyo gitero cyabaye ku Cyumweru tariki 26 Mata 2026, aho abanyeshuri 23 bashimuswe. Kugeza ubu, umunani muri bo baracyashakishwa.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Leta ya Kogi, abagizi ba nabi bateye icyo kigo giherereye ahantu hatuwe n’abantu bake, bashimuta abana bigaga muri iryo shuri. Nyuma yo kumenya ayo makuru, inzego z’umutekano zirimo Polisi ya Nigeria n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano zahise zitangira ibikorwa byo gutabara.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Leta ya Kogi, Kingsley Femi Fanwo, yatangaje ko igikorwa cyihuse kandi cyateguwe neza cyatumye abanyeshuri 15 bahita batabarwa.

Yagize ati “Inzego z’umutekano zahise zihagera vuba kandi zikora mu buryo buhujwe neza, bituma habasha gutabarwa bamwe mu banyeshuri bari bashimuswe.” Yongeyeho ko ibikorwa byo gushakisha abasigaye bikomeje, ndetse ko hazakazwa ingamba zo gufata abagabye icyo gitero.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TRT Africa, kugeza ubu abagabye icyo gitero ntibaramenyekana, kandi nta mutwe uratangaza ko ari wo wagikoze. Ibi byateje impungenge mu baturage bo muri ako gace no mu gihugu muri rusange.

Nubwo imyaka y’abanyeshuri bashimuswe itatangajwe, muri Nigeria ijambo ‘pupil’ rikunze gukoreshwa risobanura abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza, akenshi batarengeje imyaka 12.

Akarere ko hagati mu majyaruguru ya Nigeria kamaze igihe kagaragaramo ubwiyongere bw’ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe kubaka amafaranga y’ingurane.

Nigeria, igihugu gifite abaturage benshi muri Afurika, gikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu majyaruguru, aho hakunze kugaragara ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba irimo Boko Haram na Daesh.

Inzego z’umutekano zatangaje ko ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo zirokore abasigaye bashimuswe kandi zigeze imbere y’ubutabera abagize uruhare muri icyo gitero, mu rwego rwo kugarura ituze no guhumuriza imiryango y’abana babuze ababo.

Mu mezi ashize, utundi duce two mu majyaruguru ya Nigeria twibasiwe n’ibitero nk’ibi byibasira amashuri. Mu Gushyingo, abana benshi bo mu ishuri ryo muri Leta ya Niger, yegeranye na Kogi, bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda, igitero inzego z’umutekano zashinje umutwe wa Boko Haram.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi