Ngororero: Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi

Umubyeyi w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Rubavu wavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu yabyariye mu modoka itwara abagenzi ya ‘Coaster’.

Ibi byabaye ku wa Mbere, tariki 10 Ugushyingo 2025, ubwo uyu mubyeyi yafatwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero ahitwa Kazabe.

Amakuru avuaga ko uyu mubyeyi yari aturutse mu Karere ka Nyamagabe aho yashatse, yerekeza i Rubavu aho avuka, kugira ngo azabyarireyo.

Ubwo uyu mubyeyi yari afashwe n’ibise, imodoka yarahagaze abagenzi basohoka mu modoka, ku bw’amahirwe hahita hagera imbangukiragutabara yatambukaga barayihagarika, umuganga wari uyirimo atangira kumufasha kubyara, ari muri coaster.

Ubwo yarimo amufasha kubyara bahamagaje indi mbangukiragutabara yo ku bitaro bya Muhororo, kugira ngo ajye kwitabwaho, ndetse akurikiranwe n’abaganga ari ku bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhororo, Dr. William Namanya yabwiye Igihe ko uyu mubyeyi yabyaye neza, ndetse yaba ubuzima bwe n’ubw’uwo yibarutse bumeze neza.

Yagize ati: “Umubyeyi yaramutse neza, ndetse tugiye kumusezerera kubera ko yabyaye neza n’uwo yabyaye yatangiye konka, nta kibazo yigeze agira.

Yafashwe n’ibise, kubera umugisha hahita hagera imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kabaya abaganga batangira kumufasha, afashwa kugezwa ku Bitaro bya Muhororo.”

Yakomeje agira ati: “Icyabaye ni uko nk’umubyeyi wari ugiye kubyara inda ya mbere ashobora kuba ibise byaraje ntabimenye, kandi byari biteganyijwe ko abyara tariki 6 Ugushyingo 2025 kandi bibaho ko iminsi yarenga cyangwa ikajya munsi.”

Dr. Namanya yongeyeho ko u Rwanda rwashyize imbaraga mur rwego rw’ubuzima, binyuze mu kongerera ubushobozi ibitaro n’abajyanama b’ubuzima ku buryo ibyabaye kuri uriya mubyeyi nta mpungenge byashoboraga guteza.