Ngoma: Bongeye gusaba ko kubaka Urwibutso rwa Jenoside rwa Zaza byitabwaho

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma bongeye gusaba ubuyobozi bw’Akarere ko ibikorwa bibura kugira ngo Urwibutso rwa Zaza rwuzure byashyirwa mu ngengoyimari y’akarere.

Ibi byagarutsweho na Bwana Nzaramba Deo uyobora Umuryango ‘Turiho Zaza Ntukazime (TUZA)’ kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abagera kuri 800 batwikiwe ku Iseminari nto ya Zaza tariki ya 12 Mata 1994.

Aba batutsi bahiciwe nyuma yo kuhahungishirizwa bijejwe ko bari buhabone umutekano gusa bikarangira ubuyobozi bwa Komini Mugesera n’abajandarume babagabije abishi.

Bwana Nzaramba Deo

Deo Nzaramba Deo uyobora Umuryango ‘Turiho Zaza Ntukazime (TUZA)’ mu ijambo rye yagize ati “Uru rwibutso rwa zaza rushyinguyemo abacu ni igihamya cy’uko abashyize hamwe Imana ibasanga. Abanyamuryango ba TUZA, ubuyobozi bwite bwa Leta buhagarariwe n’akarere ka Ngoma ndetse n’abafatanyabikorwa bacu, nidukomeza gukorera hamwe, gushyigikirana no kujya inama, imirimo isigaye kuri uru rwibutso tuzayisoza nta shiti.”

Yakomeje agira ati “Ndongera gusaba ubuyobozi bw’akarere  kacu guteganya  mu ngengo y’imari y’umwaka utaha amafaranga yo kurangiza imirimo isigaye kuri uru rwibutso kugira ngo tutazagaruka dusanga ibyo twubatse byarangiritse.”

Nzaramba avuga ko akarere gafite inshingano zo kwita ku Rwibutso rwa Zaza nk’uko biteganywa n’itegeko nimero ya 15 ryo Ku itariki ya 02 Gicurasi 2015 rigena umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,  imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso za jenoside mu ngingo yayo ya 23 igira iti “Imicungire y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi Ku rwego rw’akarere ikorwa n’akarere urwo rwibutso rwubatsemo. Akarere gateganya mu ngengo y’imari yako ya buri mwaka amafaranga ajyanye no kubaka, gusana no gukurikirana imicungire ya buri munsi y’urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu karere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira

Asubiza ku kibazo cyo kurangiza imirimo itararangira ku nyubako y’Urwibutso rwa Zaza, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira yijeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko akarere kagiye gukora ibishoboka byose imirimo yo kubaka uru rwibutso ikarangira.

Ati: “Ni inshingano koko nk’uko uwuhagarariye umuryango wa TUZA yabigarutseho tuzakora ibishoboka byose.”

Madamu Niyonagira yaboneyeho kwibutsa abaturage kuba abarinzi b’ibyagezweho birinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi.  

Yagize ati “Buri wese uri aha aharanire kuba umurinzi w’ibyagezweho, kwirinda icyasubiza u Rwanda rwacu mu icuraburindi cyane cyane ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo dushyire imbere Ubunyarwanda, dushyire imbere ubudaheranwa n’amateka mabi kuko kuba umunyarwanda nicyo gicumbi kiduhuza n’umwato w’abashyize hamwe bakunda u Rwanda kandi biyemeje kururinda bihoraho.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Zaza ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 12,000 biciwe mu bice bitandukanye by’icyahoze ari Komini ya Mugesera, ubu ni mu Mirenge ya Zaza, Karembo, Mugesera na Gashanda.

Richard Nyirishema, Umuyobozi Nshongwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo kamere w’amazi ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, i Zaza mu Karere ka Ngoma