“Turifuza u Rwanda ruzira imvugo za Bagosora” — Minisitiri Mugenzi

Kuri uyu wa 12 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange ruherereye mu Karere ka Kayonza, habaye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi basaga ibihumbi bitanu biciwe kuri Kiliziya ya Mukarange kuwa 12 Mata 1994, aho bari bahungiye.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’imiryango y’abarokotse Jenoside ndetse n’abaturage muri rusange, n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akaba n’imboni y’Akarere, Dr. Patrice Mugenzi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, Intumwa za Rubanda, Inzego z’umutekano n’abandi.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi yavuze ko kwibuka abazize Jenoside ari igikorwa kizahoraho, mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro abishwe bazira uko bavutse kandi batarabigizemo uruhare.

Yagize ati: “Uyu munsi, nk’uko uhagarariye IBUKA yabivuze, uru rwibutso rurimo abasaga ibihumbi 26,000 bishwe bazira uko bavutse, kandi ntakindi cyaha baziraga. Birababaje kuba abagombaga kubarinda aribo babishe.”

Yakomeje avuga ko ari icyasha gikomeye ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Ati “Yaba iya Habyarimana, iya Kayibanda, ndetse n’ingabo bakoranaga, bose bafite uruhare kuko umugambi wa mbere wagombaga kuba ari ukurinda abaturage, ariko bo barabishe. Aba bishwe ni amaboko y’u Rwanda twavukijwe, kandi twagombaga kuba dukoresha uyu munsi mu kubaka igihugu cyacu. Ariko birababaje kuba aya maboko twarayabujijwe n’abayobozi, abasirikare, abajandarume n’interahamwe.”

Yibukije abitabiriye igikorwa ati: “Mutekereze iyo haba hatarabayeho Jenoside, uko tuba twicaye ahangaha, tuba dutekereza ibyateza igihugu imbere natwe ubwacu. Ariko ubu turibuka amateka ashaririye twanyuzemo.”

Yagarutse kandi ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikiri kugaragara nyuma y’imyaka 30 ihagaritswe.

Ati “Turacyabona ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa mu karere k’ibiyaga bigari, mu mahanga, ndetse no mu baturage bacu hirya no hino mu gihugu. Haracyari amagambo asesereza abacitse ku icumu n’ibikorwa byo kwangiza imitungo yabo.”

Yasabye abacyiziritse ku mateka y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kubihagarika.

“Bakwiriye kubihagarika vuba, ahubwo bagaharanira u Rwanda rwubakiye ku bumwe, rutagira imvugo ya Bagosora n’abandi bayoboke b’ubuhezanguni n’amacakubiri.”

Yakomeje agira ati: “Turifuza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda, twese dukangukire kumenya amateka yacu kandi duharanire kugera aheza twifuza.”

Yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rushya.

Ati “Rubyiruko, bana bacu, u Rwanda turimo twubaka ni urwanyu. Nimwe bayobozi b’ubu n’ejo. Mugomba gukomeza umurage wo kubaka igihugu kizira amacakubiri n’ingengabitekerezo yayo. Turasaba kwigira ku mateka yacu, mugaharanira kubaka ubumwe, igihugu, no kukitangira mu buryo bwose, nk’uko Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ahora abitwibutsa.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 26,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.