Ku wa 2 Gashyantare 1900 ni bwo Myr Hiriti n’abo bari kumwe bageze mu Rwanda. Ku wa 8 Gashyantare uwo mwaka, Abamisiyoneri bakambitse i Save, aho bashinze Misiyoni ya mbere. Kugeza ubu Ivanjili yatashye mu bice byose by’u Rwanda kandi ubukristu bukomeje gushinga imizi mu ngo z’abemera bakomeje kubyarira Kiliziya abiyegurira Imana, barimo n’Abepiskopi turi buvugeho.
Kuri ubu, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite Abepiskopi cumi na barindwi. Muri abo, icyenda bayobora diyosezi gatolika zingana n’uwo mubare, naho umunani bakaba bari mu kiruhuko.
Abo umunani bari mu kiruhuko cy’izabukuru ni aba bakurikira : Myr Ferederiko RUBWEJANGA wayoboraga Diyosezi ya Kibungo kuva ku wa 30 Werurwe 1992, akegura ku wa 28 Kanama 2007.
Abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru ni Myr Alexis HABIYAMBERE wayoboraga Diyosezi ya Nyundo, Myr Tadeyo NTIHINYURWA wari Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, Myr Servilien NZAKAMWITA wari Umwepiskopi wa Byumba, Myr Smaragde MBONYINTEGE wari Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Filipo RUKAMBA wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare. Abo bose, nk’uko amategeko ya Kiliziya abiteganya, bagiye bandikira Papa bagejeje ku myaka 75 y’amavuko, bagasaba kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi hanyuma bakemererwa, bagahabwa ababasimbura.
Hari kandi Myr Anasitazi MUTABAZI wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi kuva kuri 13 Werurwe 1996, ariko akaza kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ku wa 10 Ukuboza 2004 kimwe na Myr Kizito BAHUJIMIHIGO wabanje kuyobora Diyosezi ya Ruhengeri kuva muri 1997 kugeza mu 2007 ubwo yagizwe Umwepiskopi wa Kibungo. Na we yaje kwegura ku wa 29 Mutarama 2010.
Muri iyi nkuru twabahitiyemo kubagezaho amateka avunaguye y’Abepiskopi 9 bayobora Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda tugendeye ku gihe bagiye bagira ku buyobozi.
1. Musenyeri Vincent HAROLIMANA

Musenyeri Vincent HAROLIMANA yavukiye i Mpembe muri Paruwasi ya MUBUGA, Diyosezi ya Nyundo ku wa 2 Nzeli 1962, yize mu Iseminari Nto Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo. Mu 1990, nibwo yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wari wasuye u Rwanda, kuwa 08 Nzeri 1990 ku munsi umwe na Arkiyepiskopi Antoni Karidinali KAMBANDA. Musenyeri Alexis HABIYAMBERE wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo n’umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri ni we wamuhaye inkoni y’ubushumba ku wa 24 Werurwe 2012 nyuma y’uko abitorewe na Papa Benedigito wa XVI ku wa 31 Mutarama 2012. Intego ye ni “Vidimus Stellam eius” (Twabonye inyenyeri ye, Mt 2, 2). Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bya tewolojiya yakuye mu Butaliyani mu 1993-1999 (Doctorat de théologie dogmatique, Université Pontificale Grégorienne). Kuri ubu, Myr HAROLIMANA ni Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri
- Kuva mu mwaka wa 2000, yagizwe umuyobozi wa Seminari Nto yo ku Nyundo
- Kuva mu 2004 yakomeje kwigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda – Professeur invité de Théologie dogmatique, ndetse yanigishije no mu Ishuri rikuru ryo mu Ruhengeri (INES Ruhengeri).
2. Antoni Karidinali KAMBANDA

Muri Paruwasi ya Nyamata, Arikidiyosezi ya Kigali, kuwa 10 Ugushyingo 1958 ni bwo havutse Antoni Kambanda, abatizwa ku wa 27 Ugushyingo 1958. Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yacyize mu Iseminari Nto ya Moroto (Uganda), icya kabiri akiga mu Iseminari Nto ya Nayirobi (Kiserian-Naïrobi, Kenya). Amasomo ya Filozofiya n’imyaka 2 ya Tewolojiya yabyigiye i Nayirobi muri Kenya, arangiriza amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Isakaramentu ry’Ubusaseridoti yarihawe ku wa 08 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, arihabwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ku munsi umwe na Myr Vincent HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Ku wa 07 Gicurasi 2013, Papa Fransisiko yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Umuhango wo kumwimika wabaye ku wa 20 Nyakanga 2013, uyoborwa na Myr Tadeyo NTIHINYURWA, wari Arikiyepiskopi wa Kigali, n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo. Antoni Karidinali Kambanda afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Imana n’Imbonezabupfura (Doctorat en Théologie morale) ya Kaminuza y’i Roma ya Alufonsiyanumu “Accademia Alphonsianum”. Intego ye ni : “ Ut Vitam Habeant ” (Kugira ngo bagire ubuzima). Kuri ubu, Antoni Kardinali Kambanda ni Perezida w’Inama Gatolika y’Abepiskopi mu Rwanda.
Mbere yo gutorerwa kuba Umwepiskopi yakoze ubutumwa bunyuranye burimo :
- 1990 : Ubutumwa bwa mbere nk’umupadiri bwabaye gushingwa amasomo n’imyigishirize, no kwigisha icyongereza mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera (Kigali).
- 1999-2005 : Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro. Yabaye kandi umuyobozi wa roho (directeur spirituel) mu Iseminari Nkuru ya Rutongo n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
- 2005-2006 : Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi
- 2006-2013 : Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo.
Andi matariki y’ingenzi y’ubutumwa bwa Antoni Karidinali KAMBANDA:
- Kuwa 19 Ugushyingo 2018: Musenyeri Antoni Kambanda, wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yatorewe kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Yimitswe nka Arikiyepiskopi, ku wa 27 Mutarama 2019, umuhango uyoborwa na Myr Tadeyo NTIHINYURWA.
- Kuwa 29 Kamena 2019: Yahawe “Pallium”, ayambikirwa i Rulindo ku wa 14 Nyakanga 2019 n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andereya YOZUWOWICI (Mgr Andrzej JȮZWOWICZ), ari kumwe na Karidinali Petero TAKISONI (Peter TURKSON). Kuva yimikwa nka Arikiyepiskopi wa Kigali, yari kandi Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza ubwo yahabwaga Umwepiskopi bwite muri 2023.
- Ku wa 25 Ukwakira 2020: Papa Fransisko yamutoreye kuba Karidinali, abuherwa i Roma ku wa 28 Ugushyingo muri uwo mwaka.
- Ku wa 16 Ukuboza 2020: Papa Fransisko yamushyize mu ihuriro rishinzwe iyogezubutumwa (Congregation for Evangelization of People, CEP).
- Ku wa 25 Nzeri 2021: Papa Fransisko yamushyize mu ihuriro rishinzwe inyigisho Gatolika (Congrégation pour l’éducation catholique).
3. Musenyeri Célestin HAKIZIMANA

Yavutse kuwa 14 Kanama 1963 muri Paruwasi ya ‘Sainte Famille’, Arikidiyosezi ya Kigali. Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti i Rulindo mu 1977-1983. Ku wa 27 Nzeri1976, ni bwo Seminari nto ya Arikidiyosezi ya Kigali yashinzwe muri Paruwasi ya Rulindo, yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Ndera mu 1983 no mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali (1983-1984). Celestin HAKIZIMANA Yaherewe ubupadiri muri Paruwasi ya ‘Sainte Famille’ ku wa 21 Nyakanga 1991. Ni Papa Fransisiko wamutoreye kuba Umushumba wa Gikongoro, ku wa 26 Ugushyingo 2014, ahabwa inkoni y’ubushumba na Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, wari Arikiyepiskopi wa Kigali ku wa 24 Mutarama 2015. Intego ye ni “Duc in altum” (Erekeza ubwato mu mazi magari). Ni umuhanga wigiye i Naples mu Butaliyani mu 2003 Tewolojiya y’amahame (Docteur en Théologie Dogmatique).
Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Gikongoro
- 1992-1997 : Yashinzwe uburezi Gatolika muri Arikidiyosei ya Kigali
- 1994-1996 : Yabaye umuyobozi w’ikigo nkenurabushyo – Centre Nationale de Pastorale ‘Saint Paul’
- 1998-2003 : Yabaye umuyobozi wa GEMECA-RWANDA
- 2011-31 Ukuboza 2014 : Yabaye umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda- Secrétaire Général de la Conférence Episcopale du Rwanda
4. Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA

I Murambi muri Paruwasi ya Rulindo, Arikidiyosezi ya Kigali, ni ho Myr Anaclet MWUMVANEZA yavukiye ku wa 4 Ukuboza 1956. Yize mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Leo i Kabgayi (1969-1973). Ku myaka 25 yaje gusubira mu Iseminari Nto i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés). Nyuma y’imyaka ine ni bwo yatangiye Iseminari Nkuru i Rutongo. Ku ya 25 Nyakanga 1991 ni bwo yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti. Yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO na Papa Fransisko ku wa 11 Werurwe 2016, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 21 Gicurasi 2016. Intego ye ni “Misericordes sicut Pater” (Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe). Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ya Kiliziya yakuye i Roma (Doctorat en Droit Canonique).
Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO:
- 1992-2000 : Yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Sainte-Famille, aba no mu kanama ngishwanama no mu kanama gashinzwe umutungo kuva mu 1993 – Conseil des consultants et du Conseil financier de l’archidiocèse de Kigali.
- 2004-2005 : Yabaye umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
- 2005-2013 : Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali n’uwa komisiyo y’ubutabera n’amahoro.
- 2013-2016 : Yabaye umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda.
5. Musenyeri Edouard SINAYOBYE

Yavutse tariki ya 20 Mata 1966, I Kigembe- Gisagara- muri Diyosezi ya Butare, Paruwasi ya Higiro ari na yo yaherewemo amasakramentu y’ibanze. Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leon i Kabgayi kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu 1993. Yahawe ubupadiri tariki ya 12 Nyakanga 2000. Ni umwanditsi w’ibitabo uzwiho gukunda Bikira Mariya. Papa Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa 6 Gashyantare 2021, yimikwa na Musenyeri Filipo RUKAMBA, umushumba wa Butare, ku wa 25 Werurwe 2021, ku munsi wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana. Intego ye ni “Fraternitas in Christo” (Ubuvandimwe muri Kristu). Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojiya ya roho yakuye i Roma (Doctorat en Théologie Spirituelle, Université Pontificale Teresianum de Rome 2008-2013).
Bumwe mu butumwa yakoze ataraba umushumba wa Cyangugu
- 2005-2008 : Yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gakoma, aba kandi umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe imari ya Diyosezi ya Butare.
- 2010-2011 : Yabaye umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Butare
- 2011-2013: Yabaye umucungamutungo wa Diyosezi ya Butare.
- 2014-2021: Kuyobora Seminari Nkuru (Propédeutique) ya Nyumba, umwarimu wa Tewolojiya ya roho mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, yigisha kandi no muri Kaminuza Gatolika ya Butare.
6. Musenyeri Papias MUSENGAMANA

Yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967. Yahawe Ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.
Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991), naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).
Mbere yo gutorerwa kuba Umwepiskopi, Papias MUSENGAMANA yari asanzwe ari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi n’Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Musenyeri Papias MUSENGAMANA yabaye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba ku wa 14 Gicurasi 2022, asimbuye Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Musenyeri Papias MUSENGAMANA afite intego igira iti “In Caritate et Misercordia” (mu Rukundo n’Impuhwe).
7. Musenyeri Jean-Marie Vianney TWAGIRAYEZU

Musenyeri Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU yavutse ku wa 21 Nyakanga 1960, avukira mu Karere ka Rutsiro, muri Paruwasi ya Crete Congo Nil, Diyosezi ya Nyundo, ari na ho yize amashuri abanza.
Yahawe Ubupadiri tariki ya 8 Ukwakira 1995, aba umupadiri bwite wa Diyosezi ya Nyundo. Mu 1997-2000 yagiye kwiyungura ubumenyi muri Kaminuza Gatolika ya « Louvain » mu gihugu cy’u Bubiligi, ahakura Impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya. Agarutse mu Rwanda, yabaye Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo muri 2000-2002, nyuma guhera muri 2002-2009 ahabwa ubutumwa bwo kwita ku mutungo wa Diyosezi ya Nyundo.
Mu mwaka wa 2009-2016 yasubiye mu Bubiligi gukomeza amasomo, ahakura impamyabumenyi mu gucunga imishinga, ari na ko akora ubushakashatsi bwo ku rwego rw’ikirenga (Doctorat/ PhD Candidate) mu bya Tewolojiya muri Kaminuza y’i Louvain.
Muri 2016-2023 yasohoje ubutumwa muri CARITAS-RWANDA nk’Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda. Ku wa 1 Mata 2023, ni bwo Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo nyuma y’igihe nta mwepiskopi bwite ifite kuko yari ikirebererwa na Antoni Karidinali KAMBANDA wabifatanyaga no kuba Arkiyepiskopi wa Kigali.
8. Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA

Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA yavutse ku wa 15 Nzeri 1967 i Muhanga muri Diyosezi ya Kabgayi, yiga mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leon kuva mu 1982-1988.
Yahawe Ubupadiri ku wa 18 Mutarama 1997, ndetse ku wa 17 Kamena 2023 yimikwa nk’Umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye, Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Bumwe mu butumwa yakoze:
- 1997-2000: Yabaye umuyobozi wungirije wa Seminari nto ya Mutagatifu Leon, yita ku gutunganya imyigishirize.
- 2003-2004: Yabaye umunyamabanga w’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi.
- 2004-2005: Yakomeje amasomo muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Tewolojiya.
- 2009-2010: Yabonye impamyabumenyi y’ikirenga n’ubundi muri Tewolojiya.
- 2010-2017: Yashinzwe gukurikirana amasomo n’imyigishirize muri Seminari nkuru ya Nyakibanda
- 2017-2023: Yabaye umuyobozi wa ICK, kugeza atowe nk’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ku wa 2 Gicurasi 2023.
9. Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yavukiye i Kigali, tariki ya 3 Mata 1963, yiga amashuri abanza i Kigali no mu Ruhengeri hagati ya 1971 na 1978.
Yize mu Iseminari Nto ya Ndera kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985. Muri uwo mwaka, yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.
Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993, yigaga Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.
Yahawe Ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993, aba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ku wa 5 Ukwakira 2024, asimbuye Musenyeri Filipo RUKAMBA wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Intego ni AUDIANT ET LAETENTUR bisobanuye ngo Nibabyumve Maze Bishime.
Ubutumwa yakoze :
- 1993-1994 : Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo
- 1994-2001 : Yagiye kwiga iby’amategeko ya Kiliziya muri Université Pontificale du Lateran i Roma, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.
- 2001-2002 : Yabaye Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (Chancelier).
- 2002-2018 yari Umuyobozi wa Seminari nto yisunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali. Icyo gihe kandi yakoraga ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, ndetse ayobora Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa ku rwego rw’igihugu.
- 2018-2024 : Yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali kugeza ubwo atorewe kuba Umwepiskopi wa Butare ku wa 12 Kanama 2024.
Padiri Ntagungira kandi ari mu bagize uruhare mu ivuka rya Televiziyo ya Arkidiyosezi ya Kigali ‘Pacis Tv’.
Icyumweru cyiza cya Mashami ku Bakristu Gatolika bose kandi mukomeze kugira umwaka mwiza wa Yubile y’impurirane ; imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’Imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu Rwanda.
Amwe mu makuru yakuwe mu nkuru ya Umukiro News.
