“Muvane amaboko kuri Traoré”- Intabaza y’Abanyafurika

Afite imyaka 37 gusa, Kapiteni mu ngabo za Burkina Faso, igihugu gito cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, yirukanye ingabo z’amahanga ku butaka bwe, asubiza igihugu cye umutungo wacyo by’umwihariko zahabu, yanga guhembwa nk’umukuru w’igihugu, kandi abwira Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa guhagarika gufata Afurika nk’akarima kabo.

Uwo ni Kapiteni Ibrahim Traoré, umuyobozi wa Burkina Faso, igihugu kidakora ku nyanja, giherereye muri Afurika y’Uburengerazuba, cyahoze cyitwa Haute-Volta mbere y’uko revolisiyo igihindurira izina rikaba Burkina Faso cyangwa se “Igihugu cy’Inyangamugayo”.

Ubu, Traoré yazanye isura nshya mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Kuva yafata ubutegetsi mu 2022 abukuyemo undi binyuze mu ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), Traoré yatangiye urugamba rwo kwigenga kwa Burkina Faso: kuzahura ubukungu akabusubiza abenegihugu, kwigobotora amategeko y’ubukoloni no guhagarika kugendera ku ngabo z’amahanga mu kurwanya ibibazo by’imbere mu gihugu.

Yafashe icyemezo gikomeye cyo gushyira mu maboko y’igihugu umutungo wa zahabu, atangiza uruganda rwa mbere rwo kuyitunganyiriza imbere mu gihugu aho kuyohereza mu Burayi idatunganyije.

Yatangije gahunda z’ubuhinzi, ashyigikira inganda, anazamura umusaruro w’ibiribwa ku kigero cya 18% mu mwaka umwe gusa.

Ikirenze ibyo, Traoré aracyabaho ku mushahara we wa gisirikare, nta nzu zihenze, nta bwato bw’ibirori.

Ni ibintu bishobora gufatwa nk’ibikorwa by’ubutwari, ariko se bose niko babibona?

Muri Mata 2025, Jenerali Michael Langley uyoboye AFRICOM (ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika muri Afurika), yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ko Traoré akoresha zahabu ya Burkina Faso “mu kurinda ubutegetsi bwe.”

Icyakora ntiyagaragaje ibimenyetso cyangwa ibisobanuro. Langley yanavuze ko Afurika ya Ruguru ari “uruhande rwa NATO rwo mu majyepfo,” amagambo yakiriwe nabi n’ibihugu bya Afurika bimaze kurambirwa gufatwa nk’uduce tw’ubukoloni bushya.

Ku bantu benshi bo muri Afurika, ayo ni amagambo amenyerewe.

Mu 2011, Col. Muammar Gaddafi wayoboraga Libya nawe yashinjwaga kuba ikibazo. Ibihugu by’iburengerazuba byinjira mu gihugu, kuva icyo gihe Libya yabaye igihugu kidatekanye ndetse cyarasenyutse.

Ni nayo mpamvu, Abanyafurika n’abatuye mu mahanga bakimara kumva iryo jambo n’ibivugwa kuri Traoré, batangiye kwibaza niba bitaba ari urugendo nk’urwo muri Libya rutangiye?

Tariki 30 Mata 2025, ibihumbi by’abantu bigaragambirije mu mijyi yo muri Burkina Faso, Ghana, Liberia, Amerika, mu Birwa bya Karayibe n’i Burayi bavuga bati “Muvane amaboko kuri Traoré!”(Hands Off Traoré).

Ibi byakozwe atari uko bamufata nk’inyangamugayo ahubwo bashingiye ku byo babonye bijya gusa nk’ibyo mu mateka, aho bitangira ari imbwirwaruhame, hakaza imyigaragambyo, hanyuma hagakurikiraho amagambo akanganye atangwa n’ibihugu bikomeye, ibikurikirwa no guhirika ubutegetsi, kwica umuyobozi cyangwa ikindi kibi kurushaho.

Bivugwa ko hamaze kuba amagerageza arenga 20 yo guhirika Traoré kuva yajya ku butegetsi.

Ibiheruka byabaye mu byumweru bike bishize, aho Guverinoma ivuga ko byaturutse mu gihugu cya Côte d’Ivoire, ari nako haherukaga kubera imyitozo ya gisirikare iyobowe na Amerika.

No hanze ya Burkina Faso, igitutu kiriyongera. Mu gihugu cya Nijeriya, impirimbanyi yitwa Kola Edokpayi yateguye imyigaragambyo yo gushyigikira Traoré. Polisi yamutegetse kuyihagarika. Yarayihagaritse, ariko umunsi wakurikiyeho inzego z’iperereza zamusanze ku biro bye, baramuta muri yombi.

Kuki Traoré ahanzwe amaso?

Yanze gukomeza gukina nk’uko amategeko y’ubukoloni yabiteganyaga. Yanze CFA franc-ifaranga rikigengwa n’u Bufaransa, arasaba amasezerano asobanutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ashaka ko umutungo w’Afurika utunganyirizwa kuri uwo mugabane aho koherezwa hanze nk’ibikoresho bitaranozwa.

Yakurikiye umurage wa Thomas Sankara, umuyobozi w’icyitegererezo wayoboye Burkina Faso mu myaka ya 1980, wishwe afite imyaka 37 mu gitero bivugwa ko cyagizwemo uruhare n’abo mu Burengerazuba bw’isi.

Guhera ku rubyiruko rw’i Oakland muri Amerika kugeza ku basaza ba Jamaica, kuva ku banyeshuri bo muri Accra kugeza ku barwanashyaka b’ikoranabuhanga bo i Burayi, abantu barimo kugira bati “Ibi si byo, ntibikwiye kongera kuba.”

Traoré ashobora kuba ari mushya muri politiki mpuzamahanga, ariko kuri benshi, ahagarariye ikintu cy’igihe kirekire kandi cyiza, ukwigenga nyakuri kwa Afurika.

Iyi nkuru ishingiye ku makuru yakuwe muri Final Call News, Monthly Review, na Business Insider Africa.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes