Abategetsi ba Libiya batangaje kuri uyu wa Gatatu ko nta masezerano namwe bigeze bagirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye no kwakira abimukira badafite ibyangombwa birukanwe ku butaka bwa Amerika.
Ibi byatangajwe nyuma y’inkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters ku wa Gatatu, ivuga ko indege zitwaye abimukira zishobora gutangira koherezwa muri Libiya muri iki cyumweru, nubwo hari abo muri guverinoma ya Amerika bari bagaragaje impungenge ku mutekano muke uri muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru y’Afurika.
Guverinoma iyoboye Tripoli, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdul Hamid Dbeibah, ndetse n’indi iyobowe na Jenerali Khalifa Haftar mu burasirazuba bwa Libiya, zose zahakanye izo gahunda za Guverinoma ya Trump, zemeza ko nta cyemezo cyafashwe ku bijyanye no kwakira abo bimukira.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abategetsi ba Libiya rigira riti: “Ntitwigeze tugirana amasezerano n’igihugu icyo ari cyo cyose ku bijyanye no kwakira abimukira birukanwe.”
Ku rundi ruhande, umucamanza Brian Murphy wo mu Rukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gahunda ya guverinoma ya Perezida Donald Trump yo kohereza abimukira badafite ibyangombwa muri Libiya.
Iyi gahunda yari igamije kohereza abimukira baturutse mu bihugu bitandukanye bya Aziya nka Vietnam, Philippines, na Laos, ndetse n’abandi baturutse muri Mexique. Abunganira aba bimukira batangaje ko bamwe muri bo bahatiwe gusinya impapuro zibemerera koherezwa muri Libiya, nubwo bamwe muri bo bari batuye hafi y’umupaka wa Mexique.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kugaragaza impungenge, bavuga ko Libiya atari igihugu gitekanye kubera amakimbirane akirangwa mu bice bitandukanye byayo.
Raporo yasohowe n’ibiro ntaramakuru Reuters, ivuga ko yakuye ayo makuru ku bayobozi batatu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batatangajwe amazina, isobanura ko igisirikare cya Amerika gishobora gutangira kohereza abimukira muri Libiya. Ariko iyo raporo inagaragaza ko iyo gahunda ishobora guhinduka.
Umucamanza Murphy yibukije ko icyo gikorwa cy’ubutegetsi bwa Amerika cyaba “kigaragara neza” ko kinyuranyije n’icyemezo cy’urukiko cyari cyafashwe mbere, cyasobanuye ko abimukira bari koherezwa mu bihugu bitari ibyabo bagomba guhabwa amahirwe yo kugaragaza impungenge zabo ku bijyanye n’umutekano n’imibereho bashobora gusanga mu bihugu
Ubutegetsi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump bwashakishije ibihugu by’akakira abimukira badafite ibyangombwa, ibyo bikaba ari bimwe mu byifuzo bigamije gushyiraho icyerekezo gikomeye cyo kubahiriza abinjira n’abasohoka.
Icyakora ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida Donald Trump yahakanye ibyatangajwe na Reuters, avuga ko atazi na busa ibyerekeye gahunda yo kohereza abimukira muri Libiya.
Trump yabwiye abanyamakuru mu biro bya Oval ati: “Simbizi. Wenda ahubwo mwabaza Minisiteri y’umutekano mu gihugu.”
